Yabashimiye ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo hatangizwaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe, ryitabiriwe n’abagera kuri 42 bamuritse ibyo bakora banaganira n’abaturage.
Muri iri murikabikorwa harimo imiryango itari iya Leta n’amakoperative byamuritse bimwe mu bikorwa bafashamo abaturage birimo kwihangira imirimo, ubugeni, kudoda inkweto, imyenda n’ibikapu n’ibindi byinshi.
Guverineri Rubingisa yasabye abafatanyabikorwa b’Akarere ka Kirehe, abasaba guhuza ibyo bakora n’umuturage ku buryo bimusigira ubumenyi kandi bikanamuhindurira ubuzima mu buryo bw’iterambere.
Yagize ati “Ndabasaba gukomeza ibi bikorwa kugira ngo byihute kandi bigire n’icyo bisigira umuturage haba mu bumenyi, mu buryo bw’amikoro ariko no mu buryo bwo guhindura ubuzima bwe ave ku rwego rumwe agere ku rundi.’’
Guverineri Rubingisa yabasabye gufasha urubyiruko mu guhanga imirimo no kuruha akazi ku buryo biteza imbere, asaba n’abaturage kubungabunga ibikorwaremezo biba byubatswe n’abafatanyabikorwa birimo amazi, amashanyarazi n’ibindi bagenda bahabwa.
Uwizeyimana Esther uri mu rubyiruko rufashwa n’Umuryango wita ku bidukikije n’Amajyambere y’Icyaro, REDO, yavuze ko bari gukora briquette zicanwa n’abaturage benshi mu kubungabunga ibidukikije.
Ati ‘‘Iyo wakoresheje briquette uba ugize uruhare mu kubungabunga amashyamba kuko ya makara menshi wari gukoresha ntabwo uba uyakoresheje. Ni ibintu biduha amafaranga kandi bikanadufasha mu kubungabunga ibidukikije.’’
Ndayambaje Emmanuel uhagarariye abahinga urutoki mu Murenge wa Mushikiri we yavuze ko biyemeje gushyira hamwe bagakora ubuhinzi bw’urutoki mu buryo buvuguruye.
Yavuze ko kuri ubu bagurisha toni zirenga 200 z’ibitoki buri kwezi bikabafasha mu kwiteza imbere.
Ati ‘‘Twavuye ku gitoki cy’ibilo 15 ubu tugeze ku bitoki by’ibilo 100. Bidufasha mu kwishyurira abana amashuri no kwiteza imbere tubikesha ibitoki.’’
Miliyari 6 Frw zatanzwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025 n’abafatanyabikorwa ba Kirehe zakoreshejwe mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no mu miyoborere myiza.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!