Mu kiganiro n’itangazamakuru, Igikomangoma Ruth Komuntale yavuze ko ashaka kunyomoza amakuru yatangajwe n’abagize itsinda ry’abakuru b’umuco muri Tooro, avuga ko atari ukuri.
Yavuze ko Umwami Oyo yasize inyandiko y’irage igaragaza neza uzasimbura ku ngoma.
Ati “Umuvandimwe wanjye yasize inyandiko y’irage isobanura neza ko uzamusimbura ku ngomba ari umuhungu we, akaba ari we uzaragwa ingoma.”
Komuntale yavuze kandi ko muri iyo nyandiko Umwami Oyo yari yaratanze amabwiriza arambuye ku bijyanye n’abandi bashobora kuzasimbura mu gihe habaho impamvu yihariye, ariko ko ibyo byavuzwe ko ari Edward Rukidi Kijanangoma bidahuye n’ibyo yasize ategetse.
Yavuze ko mbere y’uko hatangazwa umusimbura umwami, umuryango wari wagiranye inama n’abayobozi batandukanye barimo General Tumukunde ndetse na Charles Kamarasi, aho bari basuzumye ibikubiye mu nyandiko y’irage y’umwami Oyo.
Komuntale yavuze ko bari bateganyije kongera guhura n’abanyamategeko kugira ngo bongere gusuzuma iyo nyandiko mbere yo gutangaza uzasimbura Umwami Oyo, ariko ko batangajwe no kubona hari amakuru atangajwe mbere y’icyo gihe.
Ati “Ibyabaye uyu munsi byadutangaje cyane. Ntitwari tuzi ko bigiye kuba. Ndashaka kubwira abantu ba Tooro ko ayo makuru atari yo, kuko umuvandimwe wanjye atigeze asiga ayo mabwiriza.”
Yagaragaje ko bibabaje ari kuba impaka nk’izi zivutse mu gihe umuryango utaranatabariza Umwami Oyo, avuga ko ibyo bituma batabona umwanya wo kumuririra mu mahoro.
Yongeye gusaba abaturage gukomeza ubumwe no kubaha umurage wa nyakwigendera, avuga ko icyatangajwe ku musimbura atari cyo cyemezo cya nyuma cyafashwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!