Uku guterana amagambo kubaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuzamo agatotsi, ndetse Afurika y’Epfo ikaba iherutse kwihanangiriza Bozell ku nshuro ya gatatu, imushinja imyitwarire inyuranyije n’amahame ya dipolomasi no kunenga Guverinoma yayo mu ruhame.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Bozell yavuze ko amagambo ya Lamola ari igitutsi kimwibasira ku giti cye, agaragaza ko imyitwarire nk’iyo igira uruhare mu kuzambya umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Dore na none birongeye. Minisitiri Lamola yongeye gutuka ku giti cye umuyobozi w’Umunyamerika, kuri iyi nshuro akaba ari njye. Nimbyamagana, nk’uko mbikoze ubu, bizakurikirwa no kwihanangirizwa mu buryo bwa dipolomasi. Hanyuma Guverinoma ya Afurika y’Epfo ikibaza impamvu umubano uri gusenyuka.”

Bozell yasubizaga amagambo Lamola yabwiye Sunday Times, agaragaza ko bidakwiye ko ambasaderi avuga ko igihe cyo kuganira cyarangiye kandi ibiganiro ari byo shingiro ry’akazi ke.

Lamola yagize ati “Ntibikwiye ko umudipolomate avuga ko igihe cy’ibiganiro cyarangiye. Akazi kacu ni ukuganira. Niba rero uri umudipolomate udashobora kuganira no kujya mu biganiro, va mu kazi.”

Yanamushinje kwivanga muri politiki y’imbere muri Afurika y’Epfo.

Ati “Yagaragaje imyitwarire inyuranyije cyane n’amahame ya dipolomasi. Nk’umudipolomate, ntushobora kwivanga muri politiki y’imbere mu gihugu cyakwakiriye. Iryo ni ryo hame rya mbere rya dipolomasi. Kandi biragaragara ko binyuze mu myitwarire ye n’ibikorwa akorera mu ruhame, yivanga muri politiki yacu y’imbere.”

Kwihanangirizwa kwa Bozell guheruka kwatewe n’amagambo yavuze ku byo Lamola yise ibinyoma bya “jenoside ikorerwa abazungu”, ndetse n’ibyo yatangaje ubwo yahuraga n’umuryango AfriForum muri Nzeri.

Muri iyo nama, Bozell yavuze ko Amerika “yarambiwe ibiganiro byinshi” kandi ko itagifite ukwihangana kuri Guverinoma ya Afurika y’Epfo.

Lamola yashimangiye ko igihugu cye kizakomeza kugira icyo gikora ku myitwarire y’umudipolomate wese urenga ku mahame agenga inshingano ze.

Ati “Imyitwarire mibi ikomeza kuba mibi. Igomba kugira icyo ikorwaho. Ntacyo bihindura uwaba ayigaragaje uwo ari we. Yaba ari we iturutseho cyangwa yaba iturutse i Washington, iba ari imyitwarire idakwiye umudipolomate.”

Yibukije ko Amerika yirukanye Ebrahim Rasool wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri icyo gihugu, itabanje kumwihanangiriza.

Ati “Muribuka ko i Washington ambasaderi wacu atigeze anihanangirizwa mu buryo bwa dipolomasi. Nta n’imbuzi yahawe. Yirukanywe azira imyitwarire nk’iyo uyu Ambasaderi Bozell agaragaza hano muri Afurika y’Epfo.”

Lamola yavuze ko kuba Afurika y’Epfo ibanza kwihanangiriza Bozell no kuganira na we bigaragaza ubushake bwo gukomeza gushakira ibisubizo mu biganiro.

Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo, Leo Brent Bozell III, akomeje gushyamirana na Minisitiri Lamola
Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo, Leo Brent Bozell III, akomeje gushyamirana na Minisitiri Lamola