Yabitangaje ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, agira ati “Yego, nzaba umukandida.”
Embalo yahiritswe ku butegetsi muri coup d'état yabaye ku wa 26 Ugushyingo 2025, mbere y’uko hatangazwa iby’agateganyo byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite.
Kuva icyo gihe aba mu buhungiro. Icyo gihe abatavuga rumwe na we bavugaga ko batsinze amatora, mu gihe bamwe mu bakurikiranaga ibibera muri icyo gihugu bakekaga ko Embalo yaba yaragize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi kugira ngo inzira y’amatora ihagarare.
Fernando Vaz, umuvugizi wa guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho n’abasirikare, yavuze ko Embalo yemerewe gusubira mu gihugu cye no gutanga kandidatire, ariko ko ubusabe bwe buzasuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Amakuru avuga ko ashobora gusubira muri Guinée-Bissau ku wa 4 Ukwakira 2026, nubwo itariki yo kugaruka kwe itaremezwa ku mugaragaro.
Icyemezo cye cyateye impungenge ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya PAIGC. Umuyobozi waryo, Domingos Simões Pereira, yavuze ko bitangaje kumva Embalo ashaka kugaruka mu gihe ibikorwa bya politiki byahagaritswe, igihugu kikaba kikiyobowe n’abasirikare. Akeka ko hari gutegurwa uburyo bwatuma abandi bakandida bahezwa kugira ngo Embalo yongere gufata ubutegetsi.
Abasirikare bayoboye inzibacyuho bateganyije ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’abadepite azaba ku wa 6 Ukuboza.



Ibitekerezo 0