Abafashwe ni Ariho Abubakar Uthmaan, Bukenya Fayim na Kaweesi Dalton. Batawe muri yombi ku wa 24 Werurwe 2026.
Polisi ya Uganda ivuga ko uko ari batatu banguje konti ku mbuga nkoranyambaga, biyitiriye IGP Byakagaba, bagamije gucucura abantu utwabo.
Bivugwa ko ubujura bakoze bwibasiye abapolisi bato ndetse n’abaturage b’abasivile.
Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kampala, SP Rachael Kawala, yavuze ko bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu Mujyi wa Jinja, gusa yirinda kugira byinshi atangaza ku mikorere y’ibi byaha.






Ibitekerezo 0