Uyu Mukuru w’Igihugu akomeje gutsimbarara mu gihe igisirikare cye kigaragaza intege nke ku rugamba, ari nayo mpamvu buri mirwano gihuriyemo na M23 irangira gisubiye inyuma, kigatakaza ibice byinshi n’intwaro.
Urugamba rugitangira Tshisekedi yari yiringiye Ingabo z’Umuryango wa SADC zirangajwe imbere na Afurika y’Epfo ndetse n’Ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’Abanyaburayi.
Muri Mutarama 2025 ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, benshi muri aba bacanshuro barafashwe basubizwa iwabo, mu gihe ingabo nyinshi za Afurika y’Epfo zo zafatiwe rwagati muri uyu mujyi.
Mu gihe ibintu bigenda bikomera, Félix Antoine Tshisekedi akomeje gukomanga hirya no hino mu bihugu birimo Tchad ngo arebe ko yabona abasirikare. Ese bizamuhira?
Kurikira ikiganiro ‘Tubijye Imuzi’ umenye byinshi kuri iki kibazo
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!