Ingabo z’u Rwanda zasuwe zikorera mu birindiro bya Torit biherereye mu bilometero 139 uvuye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba.
Lt Gen Mohan yakiriwe n’abofisiye barimo Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo, Lt Col Ntwali Emmanuel ndetse na Brig Gen Dinesh Singh uyobora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro mu majyepfo y’iki gihugu.
Uyu musirikare yanasuye abagore bari muri ubu butumwa baturutse mu bihugu binyuranye birimo u Rwanda, Australia u Buhinde, Gambia, Gahana, Thailand n’abo muri Sierra Leone.
Yashimiye aba bagore umusanzu ukomeye batanga mu kugarura amahoro, by’umwihariko mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya amakimbirane arishingiyeho mu baturage ba Sudani y’Epfo.
Lt Gen Mohan yasabye ingabo ziri muri ubu butumwa kudatezuka mu guhashya ihohotera rishingiye ku gitsina, nk’imwe mu ntego zabajyame muri Sudani y’Epfo.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo kuva mu 2014, aho zagiye zihakora ibikorwa byinshi bikomeye byo kurengera abaturage, cyane cyane kurinda umutekano wabo no kubagezaho serivisi z’ubuvuzi.
Ubuyobozi bwa UNMISS bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda ari urutirigongo rw’ubu butumwa kuko inyinshi mu ngabo n’abapolisi bari muri ubu butumwa muri Sudani y’Epfo ari abaturutse i Kigali.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!