Yabivuze mu mpera z'icyumweru ubwo yari yitabiriye inama y’ibihugu bitatu bifite ibibaya binini by’amashyamba i Brazzaville.

Yabaye ku wa 26-28 Ukwakira, iyoborwa na Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso n’uwa Brésil, Lula Da Silva.

Tshisekedi yabivuze mu gihe imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta yongeye gukaza umurego mu Burasirazuba bw’igihugu, agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko niseguye nka Perezida wa RDC, ko kuba ndi mu bibazo nk’ibi ntashishikajwe no kubaka ibiraro ahubwo ni inkuta zo kurinda abaturage bacu.”

Umupaka uhuza Repubulika Iharanira Demoakarasi ya Congo n’u Rwanda uva mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ku burebure bw’Ikiyaga cya Kivu. Ufite nibura kilometero 222 uvuye hafi ya Uganda ukagera mu majyepfo ku Burundi.

Tshisekedi, amaze igihe ashinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 zihungabanya umutekano w’igihugu no gusahura umutungo kamere mu Burasirazuba bwacyo.

U Rwanda ruhakana ibirego rukavuga ko Tshisekedi yikuraho inshingano ze zo gukemura ikibazo cya M23 ndetse agashyigikira FDLR, umutwe w’iterabwoba urimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko muri iyo nama Tshisekedi yamaganye ibikorwa byangiza Pariki ya Virunga aho ingabo z’igihugu cye zirwanira n’inyeshyamba za M23.

Ati “Muri Pariki ya Virunga, imwe mu byanya by’ingirakamaro ku isi, hari ibikorwa bya gisirikare biri kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima. Iki cyemezo ntabwo cyafatiwe i Washington cyangwa i Paris ahubwo ni muri Afurika ndetse i Kigali.”

Ingabo za Congo mu mpera z’iki cyumweru zakoresheje indege mu kurasa ku birindiro bya M23 muri Pariki ya Virunga, imwe mu zicumbikiye ingagi zo mu misozi zitakiboneka henshi ku isi.

Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Huang Xia, imbere y'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, aherutse guhamagarira umuryango mpuzamahanga kongera ubufasha bwo gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

Yavuze ko biteye impungenge kuba amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC, ibihugu bishinjanya gushyigikira imitwe yitwaje intwaro kuri buri ruhande, ko ari ingenzi gusubira ku masezerano ya 2013 yashyiriweho umukono i Addis Ababa afata nk’ishingiro ry’amahoro n’umutekano mu karere.

Yanasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuzirambika hasi zikubahiriza porogaramu yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Perezida Tshisekedi arifuza kubaka urukuta rutandukanya umupaka w’igihugu cye n’u Rwanda
Perezida Tshisekedi arifuza kubaka urukuta rutandukanya umupaka w’igihugu cye n’u Rwanda