00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Museveni yishyuye ikiguzi cyo kuvuza Umwami Oyo wa Tooro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2026 saa 09:53
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yishyuye amafaranga yakoreshejwe mu kwivuza k’Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, ndetse n’ayo kuvana umurambo we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukagezwa muri Uganda.

Ku wa Kane, Minisitiri mu Biro bya Perezida, Milly Babalanda, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda ko Perezida Museveni ari we watanze amafaranga yakoreshejwe mu kwita ku Mwami Oyo mbere y’urupfu rwe no gutwara umurambo we.

Umurambo w’Umwami Oyo wavanywe i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unyuzwa i Nairobi muri Kenya mbere yo kugezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe.

Babalanda yabivuze ubwo yasobanuriraga Inteko Ishinga Amategeko imyiteguro irambuye Leta iri gukora ifatanyije n’umuryango w’Umwami ndetse n’Ubwami bwa Tooro, kugira ngo Umwami Oyo asezerwe mu cyubahiro.

Umurambo we wageze ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, saa Yine za mu gitondo. Perezida Museveni ni we utegerejwe kuwakira, mbere y’uko ujyanwa i Kyegegwa mu ndege.

Umurambo uzahita ujyanwa mu Ngoro y’Ubwami ya Karuzika, aho uzaba uri kuva ku wa 4 kugeza ku wa 12 Nzeri 2026. Muri icyo gihe, inshuti, abayobozi n’abaturage bazemererwa kuwusezeraho.

Buri mugoroba hazajya haba umuhango wo gusenga no guha umwanya abifuza kuvuga ku buzima n’ibikorwa byaranze Umwami Oyo.

Umuhango wo kumushyingura ku mugaragaro uzaba ku wa 12 Nzeri, umunsi yari kuba yizihizaho imyaka 31 amaze yimitswe nk’Umwami wa Tooro.

Umwami Oyo yapfuye ku wa 28 Kanama 2026, nyuma y’imyaka 31 ayoboye Ubwami bwa Tooro. Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Chris Baryomunsi, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko yazize indwara ya kanseri.

Perezida Museveni yishyuye ikiguzi cyo kuvuza Umwami Oyo wa Tooro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages