Ibi Perezida Samia yabivugiye mu nama rusange ngarukamwaka y’Ishyirahamwe ry’Abanyamategeko ba Leta n’Abakozi bashinzwe amategeko muri Guverinoma ya Tanzania yabereye i Arusha ku wa 13 Nyakanga 2026.

Mu ijambo rye, Perezida Samia Suluhu yahakanye ibirego mpuzamahanga byagiye bishinja Tanzania kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, avuga ko hari bamwe bakoresha ibirego nk’ibyo mu guca intege ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko yacu. Umuntu wese uzarenga ku mategeko azabibazwa.”

Perezida Samia yavuze ko Tanzania ikomeje kwiyemeza kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu yo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Yagaragaje ko uburenganzira bw’ibanze bwashyizwe mu Itegeko Nshinga rihuriweho mu 1984, bukaba bwaragiye bukomezwa n’andi mategeko yashyizweho nyuma.

Yavuze kandi ko abaturage babona ko uburenganzira bwabo bwahonyowe bafite uburenganzira bwo kujya mu nkiko kugira ngo bashake ubutabera.

Ati “Twahaye abaturage uburyo bwo gusaba no kurengera uburenganzira bwabo binyuze mu nkiko.”

Perezida wa Tanzania yanavuze ko kuba igihugu cye gicumbikiye Urukiko Nyafurika rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu i Arusha ari ikimenyetso cy’uko Tanzania ifite uruhare mu guteza imbere no kurinda uburenganzira bwa muntu.

Yongeyeho ko hari bamwe mu bantu bo hanze y’igihugu bakoresha ibinyoma bagamije guca intege ibihugu biri mu nzira y’amajyambere mu buryo bwa politiki n’ubukungu. Yakoresheje umugani uvuga ko hari abashaka “guha imbwa izina ribi kugira ngo bayice”, ashimangira ko Tanzania idakwiye gucirwa urubanza hashingiwe ku byo yise amakuru ayobya.

Muri iyi nama yagiranye n’abanyamategeko ba Leta, Perezida Samia yabasabye kurushaho kurinda inyungu z’igihugu batanga inama zinoze mu by’amategeko, gukumira amakimbirane no kurengera umutungo wa Leta mu masezerano mpuzamahanga.

Yavuze ko umunyamategeko wa Leta adakwiye gupimirwa gusa ku manza yatsinze, ahubwo no ku makimbirane yabashije gukumira, amafaranga ya Leta yarinze gutakara ndetse n’amakosa yabashije kwirinda mbere y’uko agira ingaruka ku gihugu.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yibukije ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yibukije ko nta muntu n'umwe uri hejuru y'amategeko