Nura Musa wabonye ibyabaye, yatanze ubuhamya avuga ko aba bagizi ba nabi batamenyekanye, baje bitwaje intwaro, bafite umugambi wo kugirira nabi abantu bari mu musigiti bari mu gikorwa cyo gusenga.

Yavuze ko abantu icyenda bahise bicwirwa aho ku musigiti, ati "Abantu icyenda bari barimo gusenga biciwe aho ku musigiti, abandi benshi bapfuye uko amasaha yagiye yicuma."

Iki gitero simusiga cyagabwe n'aba bagizi ba nabi mu rwego rwo kwihorera, nyuma y'uko bagabye ikindi gitero ariko abaturage bagashobora kukiburizamo, bigatuma aba bagizi ba nabi bafata umwanzuro wo kugabaho ikindi gitero kigamije kubica.

Leta ya Nigeria yakunze kunengwa cyane kubera ubushobozi buke bwo kurindira abaturage umutekano, cyane cyane mu bice by'Amajyaruguru y'igihugu, ahakunze kuba imitwe y'abagizi ba nabi irimo n'ifite imyemerere ishingiye ku Idini ya Islam.

Ubwo yiyamamazaga, Perezida Bola Tinubu yasezeranyije abaturage kubarindira umutekano, gusa uyu muyobozi yakomeje kunengwa ko ingamba yashyizeho zitatanze umusaruro.

Abaguye mu gitero cyagabwe ku musigiti barenze kuri 30
Abaguye mu gitero cyagabwe ku musigiti barenze kuri 30