Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Museveni yashimye ibikorwa Umwami Oyo yakoze, avuga ko azahora yibukwa ku ruhare yagize mu guteza imbere ubwami bwa Tooro.
Yagize ati “Narababaye cyane kuko umunsi umwe nyuma y’uko ashyingurwa, narebaga a mu nyandiko zanjye mbona ibaruwa yanyandikiye ku wa 15 Kamena 2026 anshimira ku bintu bitandukanye harimo no gushyiraho abaminisitiri bo muri Tooro. Nababaye cyane kuko, umunsi umwe nyuma yo gushyingurwa kwe, nanyuraga mu nyandiko zanjye nsanga ibaruwa yari yanyandikiye ku wa 15 Kamena 2026.”
Perezida Museveni kandi yashimiye Umwami Nyabongo, amwifuriza imirimo myiza mu nshingano nshya.
Museveni yavuze ko yamaze igihe amukurikira mu bitangazamakuru, aho yamubonye asoma amakuru, avuga ko yizeye ko azasohoza neza inshingano ze nshya.
Yagize ati “Ndashimira kandi Nyabongo, umwami mushya. Namukurikiraga mu makuru kandi ni umunyamakuru mwiza. Nizeye ko azakora neza.”
Kijanangoma w’imyaka 56, usanzwe ari mubyara wa Oyo Nyimba, yahawe izina ry’ubwami rya Edward Rukidi Nyabongo I mu muhango wo kumwimika wabereye i Fort Portal ku wa 29 Nzeri 2026. Yatoranyijwe n’akanama k’abantu 21 bo mu muryango wa cyami wa Babiito.





Ibitekerezo 0