Ibi Chris Baryomunsi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NTV ubwo yari abajijwe ku kibazo cya Robert Kyagulanyi ukomeje kwihisha kubera impungenge afite ku mutekano we, nyuma yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Minisitiri Baryomunsi, yavuze ko nta muntu n’umwe uri guhiga Robert Kyagulanyi, ashimangira ko kwihisha abikora ku bushake bwe.

Ati “Nk’uko nabivuze ntabwo Leta iri guhiga Kyagulanyi. Kyagulanyi yagiye kwihisha ku bushake bwe, ntekereza ko afite impamvu ze bwite zituma akomeza kwihisha.”

Yakomeje avuga ko Gen Muhoozi nta gahunda afite yo kugirira nabi Kyagulanyi, ndetse ashimangira ko ibyo yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa X byari amashyengo agamije kureba ibyo abantu batekereza.

Ati “Yego birashoboka ko hari ibyo Umugaba Mukuru w’Ingabo yanditse kuri Twitter, ariko nzi neza ko Abanya-Uganda bazi ko akunda Twitter kandi ntekereza ko byari amashyengo yo kureba uko abantu batekereza. Yavuze ko nafata Kyagulanyi azamuca umutwe, ese mu mutima wawe wemera ko Kyagulanyi naza Umugaba Mukuru w’Ingabo azafata umupanga akamuca umutwe. Akunda Twitter gusa.”

Minisitiri Baryomunsi yavuze ko ibyemezo bya Leta ya Uganda bitangazwa binyuze muri Minisiteri y’Itumanaho, aho kuba kuri konti ya X ya Gen Muhoozi.

Yavuze ko nta cyaha na kimwe Robert Kyagulanyi akurikiranyweho.

Minisitiri w’Itumanaho asanga bimwe mu byo Gen Muhoozi ashyira kuri ‘X’ ari amashyengo
Minisitiri w’Itumanaho asanga bimwe mu byo Gen Muhoozi ashyira kuri ‘X’ ari amashyengo