Uburenganzira Leta ya Kenya yahaye Amerika ni ubwo gukoresha ubutaka buri ku Kigo cya gisiriikare cy’Ingabo zirwanira mu kirere mu gace ka Laikipia.
Reuters yatangaje ko abayobozi bo muri Amerika babiri baganirijwe kuri iki cyemezo ari bo bayihaye amakuru.
Kenya yasabaga Amerika ko abakekwaho uburwayi bose bakwitabwaho muri iki kigo aho kugiharira Abanyamerika gusa ariko ntihamenyekanye igisubizo yahawe.
Ni ikigo kizaba gikoramo bamwe mu bo mu nzego z’ubuvuzi za Amerika. Ku wa 27 Gicurasi, Minisiteri y’Ubuzima ya Kenya yatangaje ko iri mu biganiro na Amerika n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ngo hashakwe igisubizo kuri Ebola ariko ntiyahita itangaza ko ari ugushyiraho ahazajya hashyirwa abari mu kato.
Umuganga umwe w’Umunyamerika n’abandi baturage ba Amerika bahuye n’abanduye bahise bajyanwa mu Budage kuvurwa, undi muganga na we wo muri Amerika ajyanwa muri Repubulika ya Tchèque kuvurirwayo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio yatangaje ko Amerika itazemera ko Ebola igera mu gihugu cyabo, bityo bazakora ku buryo yaba umwenegihugu n’umunyamahanga uyikekwaho ajyanwa ahandi aho kwinjira ku butaka bwabo.
Amerika yashimangiye ko bari gukora ibishoboka ngo Ebola ntizarenge ibihugu irimo, by'umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.
Ku wa 17 Gicurasi 2026, nibwo Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri RDC na Uganda kandi ko gihangayikishije ku rwego rw’Isi.






Ibitekerezo 0