00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umushinwa uheruka gutabwa muri yombi azira kwiba ibimonyo bizima yakatiwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 April 2026 saa 07:52
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye igifungo cy’amezi 12 umugabo w’Umushinwa witwa Zhang Kequn runamuca amande ya miliyoni 1 y’Amashilingi, asaga miliyoni 11 Frw, azira kugerageza gukura mu gihugu mu buryo bwa magendu ibimonyo bizima birenga 2.200.

Uyu mugabo yafatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Nairobi muri Kenya, agerageza kujyana mu Bushinwa ibimonyo 2248 mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Zang yatawe muri yombi n’abashinzwe umutekano tariki 11 Werurwe 2026, ubwo yari afite igikapu kirimo uducupa duto n’impapuro bibitsemo utu dukoko, yitegura kurira indege.

Ku ikubitiro yabanje guhakana ibyaha yaregwaga ariko nyuma aza kubyemera.

Ibi bimonyo byari byerekejwe ku masoko yo mu Bushinwa, aho abakunda utu dusimba bishyura akayabo kugira ngo batworore nk’amatungo yo mu rugo, kugira ngo bige imyitwarire yatwo.

Undi mugabo w’Umunya-Kenya witwa Charles Mwangi na we yashinjijwe guha ibyo bimonyo Zhang ariko we aza guhakana ibyaha aregwa, aho kugeza ubu yarekuwe by’agateganyo atanze ubwishyu.

Umucamanza yasobanuye ko igihano nk’iki gikomeye cyari gikenewe kugira ngo hahagarike umuco mubi ugenda ufata intera wo gucuruza ibimonyo mu buryo butemewe, ibintu biri guteza ingaruka ku bidukikije muri Kenya kubera ibikorwa mu kubihiga ku bwinshi.

Inzobere mu byerekeye ibinyabuzima zagaragaje ko iki kirego kigaragaza impinduka ikomeye mu bucuruzi bwa magendu bw’inyamaswa.

Aho kwibasira inyamaswa nini nk’amahembe y’inzovu, kuri ubu hari hibasirwa udusimba duto tutazwi cyane.

Urugero mu mwaka ushize gusa, abandi bagabo bane na bo baciwe amande ya miliyoni 1 y’Amashilingi buri umwe, bazira kugerageza gucuruza ibimonyo bibarirwa mu bihumbi mu buryo butemewe n’amategeko.

Ibimonyo ni imari ishyushye mu Bushinwa
Uyu muturage w'u Bushinwa, yabanje guhakana ibyaha ashinjwa gusa nyuma aza kubyemera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages