Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko ku wa 13 Nzeri 2020, Iran yateguraga guhitana Ambasaderi Lana Marks, usanzwe ari inshuti yihariye ya Perezida Donald Trump.
Icyo kinyamakuru kivuga ko amakuru cyayahawe n’abadipolomate babiri ngo Iran yashakaga kwihimura ku rupfu rw’umusirikare wayo mukuru General Qasem Soleimani wiciwe muri Iraq na Amerika muri Mutarama 2020.
Saeed Khatibzadeh yatangaje ko nta shingiro iyo nkuru ifite.
Yagize ati “Turagira inama abayobozi ba Amerika kurekera aho gukoresha uburyo bushaje mu gukwirakwiza urwango bafitiye Iran mu ruhando mpuzamahanga.”
Soleimani yiciwe mu gitero cy’indege za Amerika zitagira abapilote, yicirwa ku kibuga cy’indege mu Mujyi wa Baghdad.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!