Hagati ya 2009 na 2012, Brig Gen Bernard Byamungu yari umuyobozi ushinzwe ibikorwa w’ingabo za Leta ya Congo muri Uvira yose.
Mu 2012 uyu mugabo yinjiye mu mutwe mushya wigometse ku ngabo za Leta wari ugizwe n’abahoze mu ngabo za CNDP na we yahozemo ariko bakinjizwa mu nkabo za Leta mu 2009.
Abiyomoye ku ngabo za Leta muri Fizi na Uvira bari bake, bidateye kabiri abajyanye na Brig Gen Byamungu bahita batabwa muri yombi.
Gusa benshi muri bo bagerageje gucikira muri Kivu y’Amajyaruguru, aho bihurije hamwe bakavamo umutwe urwanya ubutegetsi wa M23.
Byamungu utarahiriwe n’uru rugendo, ku wa 30 Gicurasi 2012 urukiko rwihariye rwa gisirikare rwahise rushyirwaho ngo rucire urubanza abigometse ku gisirikare.
Uru ni rumwe mu manza zitabiriwe n’abantu benshi kuko ibihumbi by’abaturage byakoranyirijwe imbere y’ingoro ya gisirikare ahari hagiye gucibwa urubanza rw’umwe mu basirikare bakuru muri Uvira.
Brig Gen Byamungu yari imbere ku rutonde rw’abagomba gucirwa urubanza no guhanishwa igihano cy’intangarugero ku byaha bakekwagaho.
Abayobozi umunani muri bo bakatiwe igifungo cya burundu barimo na Byamungu, banamburwa impeta za gisirikare mu ngabo za RDC.
Nyuma yo gusoma urubanza bahise bajyanwa i Bukavu, ngo boherezwe i Kinshasa, intambwe ya nyuma iba kugezwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo.
Nyuma y’imyaka umunani binyuze mu masezerano Perezida Felix Tshisekedi yagiranye na M23, yasize Byamungu afunguwe.
Kuva ku wa 9 Ukuboza 2025, umujyi wa Uvira wafashwe na AFC/M23 ari na yo umugabo abarizwamo. Yongeye gusubira imbere y’ingoro yaciriwemo urubanza rwatumye akatirwa igifungo cya burundu, abasirikare bato bakamufata, bakamwambura impeta ze n’impuzankano nyuma y’uko urubanza rusomwe.
Magingo aya AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira n’ibindi bice biwukikije, ndetse igenzura imijyi ya Goma na Bukavu n’ibindi bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC.






Ibitekerezo 0