Ni umwanzuro wateguwe na Guverinoma ya Ghana ariko ushyigikiwe na Afurika Yunze Ubumwe.

Mu matora yabaye ku wa 25 Werurwe 2026, ibihugu 123 bigize Loni byashyigikiye uyu mwanzuro, na ho bitatu birimo Israel na Amerika bitawanga naho 52 birimo u Bwongereza n'ibindi byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi birifata.

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama uri mu bagize uruhare rukomeye mu kuwutegura yavuze ko kuba utowe ari intambwe ikomeye igana ku gukira ibikomere no gusigasira aya mateka akomeye ngo atazasibangana.

Yagize ati "Kwemerwa k'uyu mwanzuro bizafasha kutazibagirwa…reka byandikwe ko igihe amateka yabishakiye twakoze igikenewe hagamijwe kwibuka no kizirikana miliyoni z'abantu bahuye n'ibibazo byo gutesgwa agaciro n'ubucakara."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana Samuel Ablakwa yatangaje ko uyu mwanzuro watowe ushobora kuba intangiriro yo kubaza bamwe inshingano.

Ati "Amateka n'iyo yakwirengagizwa ntabwo ahera, ukuri ntigutakaza ingufu n'iyo hashira igihe kirekire, icyaha ntigisaza…ndetse ubutabera ntibureka gutangwa kubera ko hashize igihe kirekire."

Samuel Ablakwa yabwiye BBC ko basaba impozamarira n’ubutabera

Ati “Turasaba impozamarira, ariko ibintu bisobanuke neza, ntabwo abayobozi ba Afurika bashaka amafaranga ngo bashyire ku mifuka yabo. Dushaka ubutabera ku bagizweho ingaruka, bagafashwa bagahabwa uburezi, amahugurwa n’ubumenyi.”

Ablakwa yavuze ko Ghana ijya gutegura uyu mwanzuro itarebye ku gahinda kayo gusa ahubwo yari igamije gusigasira amateka.

Hagati ya 1500 na 1800, abantu babarirwa muri miliyoni 12-15 bakuwe muri Afurika bajyanwa ku gahato ku mugabane wa Amerika gukoreshwa nk’abacakara. Bibarwa ko abarenga miliyoni ebyiri bapfiriye mu nzira.

Ghana nka kimwe mu bihugu byanyuzwagamo abacakara benshi cyamaze imyaka myinshi kigaragaza ko hakwiye kubaho impozamarira ku babigizemo uruhare.

Uyu mwanzuro usaba ibihugu binyamuryango bya Loni gusaba imbabazi no gutanga imisanzu mu kigega kigamije gusana ibyangijwe n’ubucakara.

Loni yemeje ko ubucakara bwakoreshejwe Abanyafurika ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu cyabayeho mu mateka y'Isi
Loni yemeje ko ubucakara bwakoreshejwe Abanyafurika ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu cyabayeho mu mateka y'Isi