Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko ingabo z’abakomoka muri Tigray zafashe ikibuga cy’indege gikuru cya Mekelle mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nk’uko abantu batatu bo muri ako gace babitangarije Reuters. Nyuma y’ibi, Ethiopian Airlines yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya muri Tigray.

Sosiyete y’indege ya Leta ya Ethiopia yatangaje ko yahagaritse ingendo zijya mu mijyi ya Mekelle, Shire na Axum “kubera uko ibintu bimeze muri Tigray”, ariko ntiyasobanura birambuye icyatumye ifata uwo mwanzuro.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’amezi menshi umwuka hagati ya Leta ya Ethiopia n’Ishyaka rya Tigray People’s Liberation Front (TPLF), riyobora Tigray, ukomeje kuba mubi. Impande zombi zari zararwanye intambara kuva mu 2020 kugeza mu 2022, yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi magana.

Ku Cyumweru, TPLF n’andi matsinda atandatu yitwaje intwaro yo muri Ethiopia yatangaje ko yishyize hamwe mu ihuriro rigamije kurwanya ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed.

Abantu batatu bo muri Tigray, barimo umwe ukora mu rwego rw’umutekano, babwiye Reuters ko abarwanyi ba Tigray bafashe ikibuga cy’indege cya Mekelle, bakakivana mu maboko ya polisi ya Leta yari igishinzwe.

Intambara ya 2020-2022 yari yaratewe n’ubwumvikane buke hagati ya TPLF yari imaze imyaka hafi 30 igira uruhare rukomeye muri politiki ya Ethiopia na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, wageze ku butegetsi mu 2018.

Mu Ugushyingo 2022, impande zombi zasinyanye amasezerano y’amahoro i Pretoria, muri Afurika y’Epfo, agamije guhagarika imirwano. Ariko nyuma yaho, buri ruhande rwagiye rushinja urundi kutubahiriza ayo masezerano.

Muri Gicurasi 2026, TPLF yafashe ubuyobozi bw’akarere ka Tigray ivuye mu buyobozi bw’inzibacyuho bwari bwarashyizweho hashingiwe kuri ayo masezerano y’amahoro.

Umusesenguzi wa politiki muri Ethiopia, Jawar Mohammed, yavuze ko atemera ko TPLF ifite ubushobozi cyangwa ubushake bwo gutangiza intambara nini, avuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo kugaragaza imbaraga no gusaba amahanga kongera kwita ku masezerano ya Pretoria.

Ethiopian Airlines yasubitse ingendo zijya muri Tigray nyuma y'imvururu zongeye kubura
Ethiopian Airlines yasubitse ingendo zijya muri Tigray nyuma y'imvururu zongeye kubura