Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, ASP Michael Kasadha, yavuze ko abatawe muri yombi bafite hagati y’imyaka 20 na 27.

Yavuze ko abatawe muri yombi mu bihe bitandukanye bagiye bafungura konti ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, biyita Natasha Museveni, umukobwa wa Perezida Museveni ndetse na Janet Museveni.

Umwe mu bafashwe yari afite konti yise Natasha Museveni n’indi yise ‘The First Daughter Natasha Museveni’.

Undi we yafunguye konti zitandukanye zirimo n’iyo yitiriye umugore wa Perezida Museveni.

Polisi ya Uganda imaze igihe yarahagurukiye ibibazo by’abiyitirira abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Iganga, mu gihe iperereza rikomeje.

Abantu batatu batawe muri yombi bazira kwiyitirira umukobwa wa Perezida Museveni n’umugore we
Abantu batatu batawe muri yombi bazira kwiyitirira umukobwa wa Perezida Museveni n’umugore we