Icyo gikorwa cyateganyijwe kubera mu Mujyi wa Arua kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nzeri 2026. Abakigizemo uruhare ni abayoboke b’umuryango Patriotic League of Uganda (PLU), uvuga ko ukomeje gukusanya abashyigikira umugambi wa Muhoozi wo kwiyamamariza kuyobora Uganda.

Umuhuzabikorwa wa PLU muri West Nile, Jackson Atima Lee, yavuze ko imyiteguro yarangiye kandi ko bazashyira hanze ilisitiri y’amazina y’abashyigikiye Muhoozi. Biteganyijwe ko icyo gikorwa cyitabirwa n’abantu baturutse mu duce dutandukanye twa West Nile.

Muhoozi usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje umugambi wo kwiyamamaza mu ntangiriro za Nzeri. Ku wa 1 Nzeri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa PLU, David Kabanda, yavuze ko bazamushyigikira mu matora ajyanye na manda ya 2031–2036.

Abateguye igikorwa cyo muri Arua bavuga ko bifuza ko West Nile yagira uruhare rugaragara mu miyoborere y’igihugu Muhoozi aramutse atowe. Umutekano wakajijwe muri uwo mujyi mbere y’uko igikorwa kiba.

Bamwe mu banya-Uganda biyemeje gushyigikira Gen Muhoozi ku mwanya wa Perezida
Bamwe mu banya-Uganda biyemeje gushyigikira Gen Muhoozi ku mwanya wa Perezida