Jeune Afrique yanditse ko ibihugu 20 bitavuzwe amazina byahisemo kudashuyigikira kandidatire y’umunya-Sénégal Macky Sall ushaka gusimbura António Guterres.
Umushinga wo kwemeza kandidatire ya Sall wohererejwe ibihugu binyamuryango bya AU bisabwa kuwemeza ku rugero rwa 2/3 by’ibihugu byose ariko birangira ibishyigikiye kandidatire ye bitageze kuri uwo mubare.
Kandidatire ya Sall yatanzwe na Perezida w’u Burundi ubu uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri manda y’umwaka.
Umunyamabanga Mukuru mushya azatangira imirimo ye muri Mutarama 2027. Buri mukandida agomba gutangwa n’igihugu cyangwa umuryango w’ibihugu, ndetse si itegeko ko aba yatanzwe n’igihugu akomokamo.
Nubwo akenshi bidakurikizwa ariko kuyobora Loni na byo bigenda bihererekanywa ku bice by’imigabane igize Isi ndetse ubu benshi bemeza ko hagezweho Amerika y’Amajyepfo. Ibihugu bimwe byemeza ko hageze ngo Loni iyoborwe n’umugore.
Mu bakandida bamaze gutanga kandidatire zabo harimo Michelle Bachelet wabaye Perezid awa Chilie, Umuyobozi w’Urwego rwa Loni rushinzwe kugenzura Itunganywa ry’Ingufu za Nucléaire, Rafael Grossi, Rebeca Grynspan wabaye Visi Perezida Costa Rica na Virginia Gamba wo muri Argentine.



Ibitekerezo 0