Itangazo ryashyizwe hanze rigaragaza ko uyu muhango wabereye i Malabo, ku mugoroba wo ku wa 4 Ukuboza 2025.
Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Guinée Equatoriale, Amb. Busabizwa yagiranye ibiganiro byihariye na Minisitiri Simeon Oyono Esono Angue, ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku byarushaho guteza imbere ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
Parfait Busabizwa asanzwe ari ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazaville.









Ibitekerezo 0