Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ububanyi n’Amahanga muri Afurika y’Epfo, Zane Dangor, yabwiye Reuters ko igihugu cyabo nta mpamvu kibona yo guca umubano na Iran.

Yanateye utwatsi ibyo Trump yasabye ko bakuraho ikirego cy’ibyaha bya Jenoside bareze Leta ya Israel mu rukiko mpuzamahanga no kudashyiraho itegeko ritanga amahirwe ku birabura.

Iri tegeko riteganya ko hashyizweho ikigega cya miliyari 6,3$ kizatera inkunga ibigo by’ubucuruzi by’abirabura bo muri iki gihugu.

Ku bigo by’abazungu bizasabwa kugira abakozi benshi b’abirabura cyangwa kubashyira mu myanya yo hejuru. Ibigo bizabyubahiriza bizagira amahirwe yo kutishyura imwe mu misoro no kubona amasoko ya leta.

Perezida Ramaphosa yavuze ko iri tegeko ari ingenzi kandi rigamije gukosora amakosa yakozwe n’abazungu no kugabanya ubusumbane mu bukungu.

Imibare ya 2024 igaragaza ko abazungu bari mu myanya yo hejuru mu mirimo itandukanye bari 61% mu gihe bagize 7% by’abaturage bose batuye igihugu.

Bivugwa ko ikigo gishaka kubona amanota agihesha amasoko no kugabanyirizwa imisoro kizajya gitanga umusanzu mu kigega gifasha sosiyete z’abirabura.

Perezida Ramaphosa yemeje ko gahunda igamije kongerera ubushobozi abirabura igamije gukosora amakosa yakozwe n'abazungu
Perezida Ramaphosa yemeje ko gahunda igamije kongerera ubushobozi abirabura igamije gukosora amakosa yakozwe n'abazungu