Mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko abagore bagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo, hatowe abajyanama b’abagore bagize nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Umurenge.
Inama Njyanama y’Umurenge igizwe n’abajyanama batorewe kuyibamo. Hiyongeraho abahagarariye ibyiciro bitandukanye, birimo abikorera bo mu murenge, ibigo by’amashuri, amavuriro n’ibitaro biwukoreramo.
Ubwo abagize Inama Njyanama y’Umurenge bose bari bamaze kuboneka, batoye biro yayo igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Mu bice bitandukanye, amatora yatangiye saa moya za mu gitondo nk’uko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Mu Karere ka Kayonza, amatora yateguwe mu buryo bwihariye, aho nka Kabarondo abagore bateguye ibisabo, batereka amata ku ruhimbi mu rwego rwo kugaragaza agaciro gakomeye bahaye iki gikorwa.
Mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, hari hateguwe abagore bakenyeye bya kinyarwanda, bakaraza, baririmbira abagiye gutora ndetse banababyinira. Kuri bo, ntibyari amatora gusa ahubwo byari n’ibirori.
Igikorwa cy’amatora nyirizina cyatangijwe n’indahiro y’abayobozi b’amatora. Nyuma yaho, hakurikiyeho gusobanurira abatora n’abakandida biyamamaje, amabwiriza agenga amatora n’ibisabwa.
Mu byumba byose by’itora, abatorwa basabwaga kwiyamamaza. Abatora kandi bari bemerewe kwamamaza abandi babona bafite ubushobozi bwo kubagararira.
Abakandida bamaze kuboneka, basabwe kwigira imbere bakavuga imigabo n’imigambi yabo imbere y’abatora. Abatora bahise bahabwa udupapuro two gutora, aho utora yandikaga izina ry’uwo atoye mu bakandida babonetse.
Nyuma yo gukusanya amajwi, abakozi ba Komisiyo y’Amatora basomye izina ry’uwatowe kuri buri gapapuro ari nako uwandika amajwi agenda yandika kuri buri mukandida utowe.
Abirengagiza ibibangamiye abaturage batunzwe urutoki
Mu bakandida biyamamarije kujya muri Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Abagore harimo abize amashuri kugeza ku rwego rw'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ngeri zitandukanye.
Mu kwiyamamaza kwabo, bagaragaje ko biteguye gukoresha ubumenyi n'ubunararibonye bafite mu guharanira iterambere ry'abaturage.
Isingizwe Melissa watorewe kuba Umunyamabanga wa Biro ya Njyanama y'Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro, yagaragaje ko bazakora ubuvugizi ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe bw'abaturage batuye mu mujyi.
Yavuze ko hari abantu benshi bakeka ko abatuye mu mijyi batagira ibibazo bikomeye, nyamara hari benshi bagaragaza ko bameze neza inyuma ariko imbere bafite ibibazo bibaremereye.
Ati “Abantu benshi bakeka ko mu mujyi nta bibazo bihari, kandi urebye usanga abantu benshi basa neza inyuma ariko bagendana ibibazo byo mu mutwe.”
Yagaragaje ko bazakora ubuvugizi kuri iki kibazo, bakanakomeza gushishikariza abaturage gukora siporo, nk'imwe mu nzira zafasha mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Abitabiriye amatora mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo bagaragaje ko bifuza ko abo batoye bazabafasha guhangana n'ibiyobyabwenge n'ibindi bibazo bibangamiye cyane cyane urubyiruko.
Bavuze ko mu gace batuyemo hakigaragara inzoga zitujuje ubuziranenge zicuruzwa ndetse bagaragaza impungenge z'uko hari abakeka ko abazicuruza bakingirwa ikibaba na bamwe mu bayobozi b'inzego z'ibanze.
Umwe mu bitabiriye amatora yabwiye IGIHE ko hari ingamba Leta ishyiraho zigamije kurengera imibereho myiza y'abaturage, ariko ko hari aho zidashyirwa mu bikorwa uko bikwiye kubera bamwe mu bayobozi batuzuza inshingano zabo.
Yagize ati “Abayobozi usanga tubabona mu midugudu, ariko ibibazo byose bihari ugasanga nta cyo babikoraho. Ubu mu Murenge wa Kinyinya hagaragara abana b'inzererezi, batiga kandi bakiba abantu. Turifuza ko aba bayobozi bajya badukorera ubuvugizi ku nzego bireba, kugira ngo ibibazo byose dufite bigeragezwe kubonerwa ibisubizo.”
Umutoni Donatha watowe mu bagore bari muri 30% mu Nama Njyanama y’Umurenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza yishimiye kujya mu bafata ibyemezo b’uyu murenge.
Ati “Nifuzaga kujyamo kugira ngo mfatanye n’abandi mu guteza imbere umurenge wacu. Ndashaka gutanga ibitekerezo ku kuntu twazamura umukamo n’iterambere ry’umurenge wacu. Ndashaka kandi kugira uruhare mu iterambere ry’abagore turwanya amakimbirane yo mu miryango.”
Ngabonziza Germain watorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yavuze ko icyo ashyize imbere ari ukujya inama n’abaturage, ibibazo bafite bakabikemura.
Ati "Icyo nshyize imbere ni ukujya inama n'abaturage tureberera, bagafashwa mu mibereho myiza, mu bukungu niba hari ibibazo bafite tukabafasha kubikemera muri iyi manda y'imyaka itanu dutorewe.”


Ibibazo by’abafite ubumuga byahawe umwihariko
Harindintwari Walter ufite ubumuga bw’uruhu yitabiriye amatora mu Murenge wa Ruramira mu Karere ka Kayonza.
Harindintwari yifuza ku batowe kubakorera ubuvugizi kugira ngo amavuta y’uruhu bahabwa rimwe mu mwaka ajye aboneka kenshi.
Yagize ati “Ndifuza kwitorera umuyobozi wadukorera ubuvugizi kugira ngo imbogamizi dufite yo kubona amavuta arinda uruhu, tureke kuyahabwa rimwe mu mwaka ahubwo bibe kenshi. Kuyabona rimwe mu mwaka ni ibintu bitubangamiye cyane.”
Hakizimana Valens watoreye mu Kagari ka Cyangugu mu Karere ka Rusizi, na we yasabye abatowe kwita ku bibazo by’abafite ubumuga, ashimangira ko bafite byinshi bibabangamiye.
Ati “Abafite ubumuga dufite ibibazo byinshi birimo kutagira amakarita no kugorwa no kubona serivisi z’ubuvuzi zijyanye n’ubumuga bwa buri muntu. Aha rero ni ho dukeneye ko abo dutoye bazashyira imbaraga.”
Gashirabake Emmanuel watorewe guhagararira abafite ubumuga mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, yagaragaje ko hakiri bagenzi babo badafite insimburangingo n’inyunganirangingo, agaragaza ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo bazihabwe.
Ati “ Dufite abafite ubumuga bafite imbago z’ibiti, dufite abafite magare ashaje ndetse n’abandi batabifite. Abo bose twifuza kubakorera ubuvugizi kuko biri mu bikibangamiye abafite ubumuga. Ikindi turacyafite abafite ubumuga benshi batari bagirirwa icyizere mu nzego zitandukanye ku buryo bahabwa akazi, turifuza ko abantu babaha akazi bakerekana ibyo bashoboye.”
Mutumyinka Immaculee yatorewe kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu ku ruhare rwabwo mu guha agaciro abantu bafite ubumuga, bakabona amahirwe yo kwiga no kwiyubaka.
Yavuze ko agiye gukomeza kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga no kubakorera ubuvugizi, by’umwihariko ku bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga bikigoranye kuri bamwe muri bo.
Yagize ati “Tugiye gukomeza kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga no kubakorera ubuvugizi, cyane cyane ku bijyanye n’itumanaho n’ikoranabuhanga, kuko hakiri bamwe bigora kubigeraho. Tuzakomeza gushaka ibisubizo kugira ngo nabo babashe kubyaza umusaruro ayo mahirwe.”
Mfitamahoro Sam watorewe kuba umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko yishimiye kuba abantu bafite ubumuga bahagarariwe muri izi nzego, agaragaza ko azakomeza kubakorera ubuvugizi.
Yavuze ko kimwe mu byo azibandaho ari uguteza imbere uburyo bworohereza abafite ubumuga kugenda no kugera aho bakeneye, kuko hari aho bakigorwa n’ingendo. Yongeyeho ko itumanaho n’ikoranabuhanga na byo bikwiye kwitabwaho.
Ati “Abantu bafite ubumuga bamwe baracyagorwa no kugenda no kugera ahantu hatandukanye. Tuzakomeza kubikorera ubuvugizi kugira ngo hashakwe uburyo buborohereza, tunibande ku itumanaho n’ikoranabuhanga kugira ngo nabo batagira uwo amahirwe asiga inyuma.”


“Umugore agomba gukomeza kuba mutima w’urugo”
Ayinkamiye Clementine watorewe guhagararira abagore mu Nama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, yavuze ko agiye gushyira imbaraga mu guteza imbere abagore.
Yagize ati “Inama y’Igihugu y’Abagore muri rusange yubakiye ku nkingi eshatu, ari zo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’umugore, tugiye kubashishikariza kwibumbira mu matsinda no mu makoperative kugira ngo babashe kwiteza imbere.”
Ayinkamiye yavuze ko Akarere ka Rusizi gafite ikibazo cy’imirire mibi, agaragaza ko yiteguye gutanga umusanzu we kugira ngo gikemuke.
Ati “Mu bijyanye n’imibereho myiza, dufite ikibazo gikomeye mu karere kacu kijyanye n’imirire mibi. Tuzashyira imbaraga mu guhangana n’icyo kibazo no guca igwingira.”
Kantengwa Immaculee, watorewe kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare yavuze ko azibanda ku bikorwa biteza imbere umugore mu bukungu no mu mibereho myiza, ashimangira ko abagore bakwiye gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’igihugu.
Yavuze ko azakomeza ubuvugizi kugira ngo abagore barusheho kwegerezwa ibigo by’imari, bibafashe kubona ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Yagize ati “Umugore agomba gukomeza kuba umutima w’urugo. Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo umugore atere imbere mu bukungu no mu mibereho myiza, abone n’amahirwe yo kugana ibigo by’imari bimufasha kwiteza imbere.”
Mukeshimana Marie Rose watorewe kuyobora Inama y'Igihugu y'Abagore mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yavuze ko azashyira imbaraga mu gukangurira abagore kwitinyuka.
Ati "Nzakomeza guharanira iterambere ry'umugore, kuko iyo umugore yateye imbere n'igihugu kirihuta mu kuzamura ubukungu n'iterambere. Tuzanashyira imbaraga mu guhangana n'ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda nk'inda zitifuzwa ziterwa abangavu."
Yanagaragaje kandi ko abagore bakora ubucuruzi buciriritse bazakangurirwa kugana mu masoko bubakiwe n'andi agikomeza kubakwa, kugira ngo ubucuruzi bube inkingi ya mwamba mu zitunze imiryango.
Hubert Rutagengwa watorewe kuba umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Nyagatare, yavuze ko urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu rugomba gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere.
Yagaragaje ko bazafatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ubushomeri mu rubyiruko, anashishikariza urubyiruko gushaka no gukoresha amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi.
Yagize ati “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Tugiye gukomeza gukorana kugira ngo tugire uruhare mu kubaka igihugu, turwanye ibiyobyabwenge n’ubushomeri, tunashishikarize urubyiruko gushaka no kugana amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi.”
Bahati Thierry watorewe kuyobora Inama Njyanama y'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yashimiye inteko itora yongeye kumugirira icyizere, avuga ko agiye gushyira imbaraga mu buhinzi no mu guteza imbere uburezi.
Ati "Mu byo nzibandaho harimo guteza imbere ubuhinzi by'umwihariko ibihingwa byohererezwa mu mahanga birimo imboga, kawa n' icyayi. Kubera ko igihugu kigomba kugira abaturage bafite ubumenyi tugomba kwita ku bana bo mu miryango ikennye, n'abadafite ababyeyi tubarinda kuba mu ishuri."
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, yashimiye abagize inteko itora ko bitabiriye amatora bazindutse bigatuma amatora arangira kare.
Ati "Turasaba abatowe kwihatira kumenya ibibazo by'abaturage, bagakurikizaho kubikemura ibibananiye akaba ari byo bakorera ubuvugizi mu nzego zibakuriye"
Abatowe bagaragaje ko bazashyira imbere ubufatanye n’ubuvugizi kugira ngo ibyifuzo by’abo bahagarariye bigere ku nzego zibishinzwe, bityo bagire uruhare mu iterambere rirambye ry’imirenge n’igihugu muri rusange.


















Ibitekerezo 0