Kuri ubu, FERWACY iyobowe na batatu muri barindwi bari bagize Komite Nyobozi nyuma y’uko abandi bane barimo Murenzi Abdallah wari Perezida bavuye mu nshingano.

Ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukwakira, ni bwo Komisiyo y’Amatora muri FERWACY yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida mu matora ateganyijwe mu byumweru bibiri biri imbere.

Imyanya yari yatangajwe na Komisiyo y’Amatora yasoje kwakira kandidatire ku wa 6 Ukwakira ni uwa Perezida, Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru. Gusa, kuri ubu iri Shyirahamwe nta Mubitsi rifite nyuma yo kwegura kwa Ingabire Peace kandi abandi baramaze gutanga kandidatire.

Mu bakandida bane biyamamarije iyo myanya itatu yo kuzuza Komite Nyobozi, uw’Umunyamabanga Mukuru ni wo wahuriweho n’abantu babiri barimo Bizimana Albert wavuye muri Muhazi Cycling Club ariko akaba ataratanze icyemezo kigaragaza ko atigeze ahabwa igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu.

Undi ni Mukabayizere Francine wavuye muri Les Amis Sportifs ndetse yujuje ibisabwa byose.

Ku mwanya wa Perezida wa FERWACY, hiyamamaje Ngendahimana Ladislas usanzwe ari Umuyobozi w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA).

Bitandukanye n’ibiri mu ngingo ya kabiri y’amabwiriza y’amatora, ku bijyanye n’ibisabwa ugomba gutorwa ko aba “aturutse muri ikipe yemewe na FERWACY kandi yatanzwe n’iyo kipe”, Komisiyo y’Amatora igizwe na Ingabire Claudine na Kamanda René, yagaragaje ko nta kipe yatanze Ngendahimana ndetse hari ibyangombwa abura.

Ibyo ni ibaruwa yanditswe n’ikipe abarizwamo ndetse n’icyemezo kigaragaza ko atigeze ahabwa igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere hiyamamaje Ruyonza Arlette wavuye muri Nyabihu Cycling Team, ariko na we akaba ataratanze icyemezo kigaragaza ko atigeze ahabwa igihano cy’igifungo kirengeje amezi atandatu.

Komisiyo y’Amatora yari ikuriwe na Nzabamwita Charles ariko akaza kwegura, yagaragaje ko iki cyemezo kigaragaza ko umuntu atafunzwe “kigomba gutangwa umunsi umwe mbere y’uko amatora atangira”, kwakira no kwiga ku bujurire ari tariki ya 9 n’iya 10 Ukwakira, mu gihe urutonde ntakuka rw’abemerewe kwiyamamaza ruzatangazwa iminsi irindwi mbere y’amatora, tariki ya 12 Ukwakira.

Ngendahimana Ladislas ni we rukumbi wiyamamarije kuba Perezida wa FERWACY, ariko nta kipe yamutanze nk'uko bisabwa uwemerewe gutorwa
Ngendahimana Ladislas ni we rukumbi wiyamamarije kuba Perezida wa FERWACY, ariko nta kipe yamutanze nk'uko bisabwa uwemerewe gutorwa