Karangwa François yabaye uwa gatatu mu bari bagize Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe ry'Umukino w'Amagare, FERWACY, weguye aho ku wa 18 Nzeri 2023, yavuze ko atagishoboye gukomeza inshingano zo kuba Visi Perezida wa Mbere.
Uyu yagiye akurikiye uwari Perezida wa FERWAC, Murenzi Abdallah, weguye ku mpamvu ze bwite mu mpera za Kanama na Munyankindi Benoît wegujwe n’Inteko Rusange Idasanzwe ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru kubera ko akurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo itonesha.
Ubwegure bwa Karangwa bwakiriwe mu gihe iri Shyirahamwe ryaherukaga gukora Inama y’Inteko Rusange Idasanzwe yemerejwemo ko amatora yo kuzuza Komite Nyobozi azaba mbere yo ku wa 21 Ukwakira 2023.
Ko batatu b’ingenzi beguye, ni iki gikurikiraho muri FERWACY?
Komite Nyobozi iyoboye FERWACY uyu munsi, yari yatorewe manda y’imyaka ine ku wa 11 Kamena 2022, ihabwa inshingano zirimo imwe ikomeye yo gutegura Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda mu 2025.
Iyi komite, ubusanzwe iba igizwe n’abantu barindwi barimo perezida, visi perezida wa mbere n’uwa kabiri, umunyamabanga mukuru, umubitsi ndetse n’abajyanama babiri.
Nyuma yo kwegura kwa Perezida, Visi Perezida wa Mbere n’Umunyamabanga Mukuru wegujwe, kuri ubu Komite Nyobozi ya FERWACY yasigayemo abantu bane.
Abo ni Visi Perezida wa Kabiri, Kayirebwa Liliane usigarana inshingano zo kuyobora Ishyirahamwe; Umubitsi, Ingabire Peace n’Abajyanama babiri; Karambizi Rabin Hamim na Me. Bayisabe Irène.
Aba uko ari bane ni bo byitezwe ko bagumana inshingano, bakanategura ibikorwa bitandukanye birimo n’amatora yo kuzuza imyanya ya Komite Nyobozi ateganyijwe mu kwezi gutaha.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ibikorwa bya FERWACY bigomba gukomeza ndetse kuri ubu ikigezweho ari ugutegura Team Rwanda izitabira Grand Prix Chantal Biya muri Cameroun aho umwiherero uri kubera mu Kigo cy’Iterambere ry’Umukino w’Amagare (Africa Rising Cycling Center- ARCC) i Musanze.











Ibitekerezo 0