Abakobwa bari bari bahataniye ikamba rya Miss Bum Bum 2018 ribera muri Brazil, barwaniye ku rubyiniro nyuma yo gutangaza uwegukanye ikamba ry’ufite ikibuno cyiza, ariko bagenzi be bakamushinja ko ari icyiganano.
Adrien Niyonshuti uhagarariye u Rwanda mu mikino ya Olempike iri kubera i Rio de Janeiro yakoze impanuka amaze gusiganwa ibirometero 50 bituma ava mu irushanwa ritarangiye. Igare rye ryarangiritse ndetse n'umwambaro yari yambaye umucikiraho bigaragaza uburyo impanuka yari ikomeye.
Abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutsinda Police FC bigoranye, barapfukamye bashimira Imana
Tariki ya 19 Werurwe, aba bageragezaga gusimbuka umuriro mu irushanwa ry'ibigeragezo ryabereye Masaka Farm mu Karere ka Kicukiro Ifoto: Mahoro Luqman
Kuwa 19 na 20 Nyakanga 2014, i Kigali mu Rwanda habereye iserukiramuco rya muzika rizwi ku izina rya Kigali Up. Ni inshuro ya 4 iri serukiramuco riba. Muri iri serukiramuco hagaragayemo abahanzi benshi baba abakomoka mu Rwanda ndetse n'abakomoka hanze yarwo barangajwe imbere n'umunya-Senegal Didier AWADI uzwi mu njyana ya Hip Hop. Mu gihe ubwitabire […]
Kuwa 11 Nyakanga 2014, umuririmbyi Kidum yakoreye igitaramo cye bwite i Kigali muri Serena Hotel. Muri iki gitaramo hagaragayemo abandi bahanzi nka Alpha Rwirangira, Frank Joe n'abandi.
Tekereza kujya mu murima wambaye ikote na karuvati, kurebera televiziyo mu muhanda rwagati imodoka zigenda, kuragira ucigatiye iPad, gukanika imodoka wambaye imishanana wasize inzara wanasokoresheje n’ibindi. Ibi ni bimwe mu byerekanwa mu mafoto y’uzwi ku izina rya Gwaga, gafotozi w’ i Burundi. Amafoto y’uyu munyabugeni, iyo uyareba usanga agaragaza ibintu bikorerwa ahantu mu mwanya utari […]
Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 11 Gicurasi 2014, i Kigali muri Murindi One Love Project aho bakunze kwita kwa Rasta, habereye igitaramo cya muzika cyari mu rwego rwo kwibuka Nyakwigendera Bob Marley watabarutse mu mwaka wa 1981.
Kuwa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS4 berekeje mu Karere ka Ruhango ahari hateguwe igitaramo. Ni ku nshuro ya mbere ibi bitaramo bibera mu Ruhango ariko abaturage baho berekanye ko bakunda muzika nyarwanda.
Kuwa 3 Gicurasi 2014, abahatanira PGGSS4 bari bageze i Huye mu bitaramo byo kuzenguruka igihugu. abahanzi bose uko ari 10 bari bahari.
Kuwa 22 Werurwe 2014, abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma SuperStar 4 bakoreye igitaramo i Rusizi, mu Ntara y'Uburengerazuba. Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Rusizi kuri Stade ya Rusizi abahanzi bose: Young Grace, Active, Senderi, Jules Sentore, Dream boys, Diana Teta, Bruce Melody, Christopher, Am-G The Black na Jay Polly bari bahari.
Aya ni amwe mu mafoto yo mu gitaramo cy’abahanzi 15 bahataniraga kujya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar 4 cyabereye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, hatangajwe abahanzi 10 bitwaye neza mu kuririmba, bakaba aribo bazahatanira igikombe cy’agaciro ka miliyoni 24 gihabwa umuhanzi wegukanye iri rushanwa. Abahanzi 10 bakomeje ni: Young Grace, Active, Senderi, […]
Kuwa 22 Gashyantare 2014, i Kigali habereye umuhango wo gutora Nyampinga w’ u Rwanda 2014 (Miss Rwanda 2014), igikorwa cyabaye ku nshuro ya 4 mu mateka y’ u Rwanda. Ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda ryambitswe Akiwacu Colombe, uyu mukobwa yari afite imyaka 20 y’amavuko, akareshya na 1m75 akaba ari mu bari bahagarariye intara y’Iburasirazuba, […]
{Mu bagore b’abanyepolitiki ku isi, dore abakurura abagabo kurusha abandi, ariko kandi twemeranye ko bitoroshye kubona umugore unogeye ijisho w’umunyapolitiki. Gusa nyuma yo gusura imbuga za Internet zitandukanye zirimo n’urwa 1buzz.fr, twababoneye urutonde rw’abagore 10 b’Abanyepolitiki ku isi bakurura abagabo kurusha abandi. Turahera kuwa 10 tujya kuwa mbere.} 10. Yulia Volodymyrivna Tymoshenko Yulia Volodymyrivna Tymoshenko […]
{Nyuma yo kubona ko insokozo cyangwa gusuka bya kinyafurika bigezweho muri iyi minsi, twabakusanirije bumwe mu buryo washakisha bwo gukora umusatsi wawe ugasa neza ugaragara nk'umunyafurikakazi nyawe.} Amafoto: 1. 2. 3. 4. 5. 6. 7. 8. 9. 10.
Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wa 2012, Isimbi Deborah, yasezeranye imbere y'Imana n’umukunzi we Safari Bryan kuzabana akaramata mu rusengero rw’Abangilikani i Remera. Mu muhango wo gusezeranya imbere y’Imana kuri iyi Pasika, Nyampinga Isimbi na Bryan, urusengero rwari rwakubise rwuzuye inshuti n'imiryango y'abageni bombi, kimwe n'abandi bari bitabiriye ubukwe bw'umukobwa ukomeye watowe nka Nyampinga. […]
{Impera z'icyumweru gishize zaranzwe n'ibirori binyuranye birimo Rwanda Movie Awards aho abakinnyi n'abahanzi banyuranye muri Sinema Nyarwanda bahawe ibihembo bitandukanye. Habaye kandi imurika rya Album nshya ya Knowless, igitaramo cyitabiriwe n'abahanzi banyuranye bo mu Rwanda na Jose Cameleon wo muri Uganda. Imyambarire ntiyasigaye inyuma kuko herekanywe uko kwambara ukikwiza ari byo bibereye umunyarwandakazi. Abahanzi banyuranye […]
Amarushanwa y'imbyino mu iserukiramuco ry'imbyino ku munsi wa gatatu yabereye mu Karere ka Huye na ho ku munsi wa Kane abera mu Karere ka Karongi. Amafoto: FESPAD