Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 muri Canal Olympia. Cyahuriyemo abahanzi batandukanye barimo Gabiro Guitar, Okkama, Kenny K-Shot, Ish Kevin, Ariel Wayz, Gustave Fuel na Afrique ndetse na AV na mugenzi we na we wo muri Nigeria Ruger.

Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abiganjemo inkumi z’ikimero cyabaye nyuma yaho mu mpera z’umwaka ushize ibitaramo byari byahagaritswe.

Ku rubyiniro habanje Gustave Fuel uri mu bahanzi bakizamuka. Uyu yaririmbye ibihangano bye bitandukanye ashyushya abantu.

Uyu yakorewe mu ngata na Dj Shooter wari uri kuvanga imiziki. Nyuma yo kuvanga imiziki no gushyushya abantu Kayigire Josue uzwi nka Afrique yahise ajya ku rubyiniro. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bitandukanye. Yahereye ku yitwa ‘Rompe’, ‘Robine’ asoreza ku yitwa ‘Agatunda’ yasajije benshi.

Uyu musore yeretswe urukundo ku rwego rwo hejuru yigaragaza nk’umwe mu bahanzi bakizamuka bafite ejo hazaza heza.

Yakurikiwe na Gabiro Guitar. Uyu muhanzi yaririmbye ibihangano bye bitandukanye birimo ‘Koma’, ‘Akaninja’ yakoranye na Bushali, ‘Igikwe’ n’izindi zitandukanye.

Gabiro yakurikiwe na Okkama uri mu bahanzi bagezweho. Uyu muhanzi ukiri muto yaririmbye indirimbo ze zirimo ‘Iyallah’, Lotto’ yakoranye na Kenny Sol ndetse na ‘Puculi’ ashimisha benshi.

Uyu yakurikiwe na Ariel Wayz. Yishimiwe mu ndirimbo zirimo ‘La vida loca’, ‘Away’, ‘Chamber’ n’izindi.

Uyu mukobwa yageze ku ndirimbo yitwa ‘Away’ ayitura abakobwa baryamana bahuje ibitsina. Ati “Iyi ni indirimbo nshaka gutura abakobwa baba-lesbian [baryamana bahuje ibitsina]”.

Ariel Wayz wari umaze iminsi aterana amagambo na Juno Kizigenza byavugwaga ko bakundana, yasabwe na Lion Imanzi wari uyoboye iki gitaramo ko bakiyunga.

Uyu mugabo nyuma yaho uyu muhanzikazi yari amaze kuririmba yagize ati “ wowe n’umuvandimwe [Juno] muzaganire murebe ukuntu mwaba inshuti gusa. Ni ijambo ry’umusaza agomba kuryumva.”

Ariel yakurikiwe na Kenny K-Shot washimishije benshi. Uyu musore yaririmbye indirimbo zirimo ‘Ibiraro’, ‘Intare’, ‘Kantona’ yahuriyemo na Dj Pyfo na E.T nawe arishimirwa cyane.

Yakurikiwe na Ish Kevin wari uri mu bategerejwe cyane. Uyu muhanzi wishimiwe n’abiganjemo abakobwa yaririmbye indirimbo zirimo ‘No cap’, ‘Waki waki’, ‘Amakosi’ n’izindi. Uyu muhanzi yahagurukije benshi.

Yakurikiwe n’Umunya-Nigeria AV wahisemo ko bagarukana ku rubyiniro. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze zigezweho zirimo ‘Confession’ na ‘Big Thug Boys’ ashimisha benshi.

Igitaramo cyashyizweho akadomo na Ruger wari utegerejwe na benshi. Uyu muhanzi ntabwo yaririmbye umwanya munini nk’uko byari byitezwe na benshi.

Indirimbo ze zashimishije benshi yaririmbye zirimo ‘Bounce’ na ‘Dior’ ubundi asoza igitaramo abantu barataha.

Muri iki gitaramo Dj Toxxyk na DJ SL wo muri Nigeria basusurukije abari bitabiriye mu gihe Marnaud atabonetse.

Inkumi z'imikero zatangiye kugera ahabereye igitaramo hakiri kare.
Inkumi z'imikero zatangiye kugera ahabereye igitaramo hakiri kare.
Afrique yakiriwe neza ku rubyiniro
Afrique yakiriwe neza ku rubyiniro
Afrique yabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro
Afrique yabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro
Yanyuze benshi mu ndirimo ze zakunzwe zirimo 'Agatunda'
Yanyuze benshi mu ndirimo ze zakunzwe zirimo 'Agatunda'

Gabiro Guitar uri mu bahanzi bagezweho yageze ku rubyiniro akurikira Afrique
Gabiro Guitar uri mu bahanzi bagezweho yageze ku rubyiniro akurikira Afrique
Iyi nkumi yabyinanye na Gabiro biratinda
Iyi nkumi yabyinanye na Gabiro biratinda
Gabiro yazamuye umwe mu bakunzi be ku rubyiniro bafatanya gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
Gabiro yazamuye umwe mu bakunzi be ku rubyiniro bafatanya gususurutsa abitabiriye iki gitaramo
Yafatanye ifoto y'urwibutso n'abakunzi be
Yafatanye ifoto y'urwibutso n'abakunzi be
Okkama yaririmbiye abakunzi be Iyallah iri mu zakunzwe
Okkama yaririmbiye abakunzi be Iyallah iri mu zakunzwe
Nubwo ari umuhanzi ukizamuka indirimbo ze zirazwi cyane
Nubwo ari umuhanzi ukizamuka indirimbo ze zirazwi cyane
Yeretswe urukundo n'inkumi zari zitabiriye iki gitaramo
Yeretswe urukundo n'inkumi zari zitabiriye iki gitaramo
'Wayz on the way' niyo ntero uyu muhanzikazi yakiranywe ku rubyiniro
'Wayz on the way' niyo ntero uyu muhanzikazi yakiranywe ku rubyiniro
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bakizamuka bagaragaza ubuhanga budasanzwe
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bakizamuka bagaragaza ubuhanga budasanzwe
Ariel yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye
Ariel yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo zitandukanye
Lion Imanzi yasabye wayz kwiyunga na Juno Kizigenza
Lion Imanzi yasabye wayz kwiyunga na Juno Kizigenza
Ish Kevin yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka
Ish Kevin yageze ku rubyiniro ibintu birahinduka
Yasusurukije abantu biratinda
Yasusurukije abantu biratinda
Ruger wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro yakirizwa urukundo rudasanzwe
Ruger wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro yakirizwa urukundo rudasanzwe
Dior na Bounce ni zimwe mu ndirimbo Ruger yaririmbiye abafana be
Dior na Bounce ni zimwe mu ndirimbo Ruger yaririmbiye abafana be
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n'abiganjemo urubyiruko
Ruger yagaragaje ko atewe ishema no gutaramira Abanyarwanda
Ruger yagaragaje ko atewe ishema no gutaramira Abanyarwanda
Abari b'ikimero bari baje kwihera amaso Ruger
Abari b'ikimero bari baje kwihera amaso Ruger
Uyu mwari we yahisemo gutahana ifoto izamwibutsa ibihe byiza yagiriye muri Canal Olympia
Uyu mwari we yahisemo gutahana ifoto izamwibutsa ibihe byiza yagiriye muri Canal Olympia
Ibyishimo birahenda! Ruger yasigiye bamwe ibihe batazibagirwa
Ibyishimo birahenda! Ruger yasigiye bamwe ibihe batazibagirwa
Nta cyaka abitabiriye iki gitaramo bagize kuko ibinyobwa bya Skol byari bihari ku bwinshi
Nta cyaka abitabiriye iki gitaramo bagize kuko ibinyobwa bya Skol byari bihari ku bwinshi
Abakunzi b'ibirori bari babonye gahunda ya Weekend
Abakunzi b'ibirori bari babonye gahunda ya Weekend
Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo
Charly na Nina ni bamwe mu bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo

Amafoto: Nezerwa Salomon