Iki cyemezo ADEPR yagifashe nyuma y’uko Pasiteri Zigirinshuti amaze igihe kirenga ukwezi yarataye akazi ke, adasabye uruhushya nk’uko Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, yabyemereye IGIHE.
Yagize ati "Pasiteri Zigirinshuti twamwirukanye kubera ko yataye akazi. Amakuru mfite ni uko ngo yari yaragiye mu bihugu byo hanze. Ntiyigeze atumenyesha n'umuyobozi we wa hafi muri serivisi akoramo ntiyigeze amumenyesha kandi ntiyari mu kiruhuko."
Rev. Karuranga yakomeje avuga ko kwirukana Zigirinshuti ADEPR nta tegeko yishe ngo kuko yarengeje iminsi umunani umukozi yihanangirizwa cyangwa agasabwa ibisobanuro.
Karuranga ati "Nta tegeko twishe kuko yarengeje iminsi umunani itegeko rivuga ko umukozi yihanangirizwa. We yamaze ukwezi kurenga."
Pasiteri Zigirinshuti Michel yatangarije IGIHE ko atataye akazi, ahubwo yari yaragiye mu rugendo rw'ivugabutumwa kandi ko abamuyobora bari babizi.
Yagize ati “Ibaruwa intumira yanyuze ku Muvugizi w'Itorero, Umuvugizi wungirije nawe narabimumenyesheje.”
Akomeza avuga ko yatunguwe no kwirukanwa mu kazi ari mu rugendo rw'ivugabutumwa.
ADEPR yari imaze iminsi ihagaritse Pasiteri Zigirinshuti ndetse ibaruwa imumenyesha yayihawe ku wa 14 Werurwe 2018.
Pasiteri Zigirinshuti Michel yaherukaga mu ivugabutumwa muri Afurika y’Epfo mu giterane cyateguwe n’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry.
Iki giterane cyari gifite insangamatsiko iboneka muri Yeremiya 31:4 handitse hati "Nzongera kukubaka wa mwari wa Isiraheli we.”



Ibitekerezo 0