Ivana Knoll yari kuri Lusail Stadium yabereyeho uyu mukino mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukuboza 2022.

Uyu munyamideli w’imyaka 30, yagarutsweho cyane muri Qatar mu minsi Igikombe cy’Isi kimaze gikinwa ahanini kubera ubwiza bwe no kwirekura mu myambarire.

Gusa, Croatia yafanaga yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko penaliti yinjijwe na Lionel Messi n’ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Julián Álvarez, byahesheje Argentine gukomeza.

Nubwo hari amakuru yavugaga ko ashobora kwangirwa kwitabira uyu mukino wa ½, Ivana Knoll yafotowe ari muri stade isaha imwe mbere y’uyu mukino watangiye saa Tatu z’ijoro.

Knoll wahatanye mu cyiciro cya nyuma cya Nyampinga wa Croatia 2016, yagaragaye yifotozanya n’umufana wa Mexique wahisemo kwiyunga kuri iki gihugu cy’u Burayi nyuma y’uko icye kitarenze amatsinda.

Mbere y’umukino wa ¼ wahuje Croatia na Brésil ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, abashinzwe umutekano kuri stade bagerageje kubuza Knoll kwifotozanya n’abafana, ibintu byagaragaye ko batigeze bagerageza ku wa Kabiri.

Mbere byavugwaga ko Knoll afotorwa cyane muri Qatar kubera uburyo aba yanyuranyije n’imyambarire isanzwe muri iki gihugu aho kuba kwishimirwa k’uyu munyamideli w’imyaka 30.

Amategeko yo muri Qatar ategeka abagore kwambara bikwije ku buryo batagaragaza intugu, ni mu gihe iza Knoll zari ku karubanda muri Lusail.

Ivana Knoll ufite uburere bwa metero 1,8 afite abagera kuri miliyoni 2,6 bamukurikira kuri Instagram biturutse ku buryo yitwaye muri Qatar agaragaza ko ashyigikiye Croatia yazamutse ari iya kabiri mu Itsinda F ryarimo Maroc, u Bubiligi na Canada.

Gusa, ntibirarangira kuri iki gihugu cye kuko kizakinira umwanya wa gatatu mu mukino uzaba ku wa Gatandatu aho kizahura n’ikipe itsindwa hagati y’u Bufaransa na Maroc bikina kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z’ijoro mu wundi mukino wa ½.

Ivana Knoll yasezeye ku Gikombe cy'Isi nyuma y'uko Croatia itsinzwe na Argentine ibitego 3-0
Ivana Knoll yasezeye ku Gikombe cy'Isi nyuma y'uko Croatia itsinzwe na Argentine ibitego 3-0
Abafana b'inkwakuzi bahisemo kuzasigarana urwibutso bari kumwe na Ivana Knoll
Abafana b'inkwakuzi bahisemo kuzasigarana urwibutso bari kumwe na Ivana Knoll
Imyambarire ishotorana yatumye Ivana Knoll avugwa cyane muri Qatar
Imyambarire ishotorana yatumye Ivana Knoll avugwa cyane muri Qatar
Ivana Knoll yahatanye mu cyiciro cya nyuma cya Nyampinga wa Croatia 2016
Ivana Knoll yahatanye mu cyiciro cya nyuma cya Nyampinga wa Croatia 2016
Amaso yabaga ahanzwe uyu munyamideli w'imyaka 30
Amaso yabaga ahanzwe uyu munyamideli w'imyaka 30