Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2022, guhera saa Tatu z’ijoro.
Ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, Minisitiri w’Umutekano, Gérald Darmanin, yavuze ko abapolisi n’abajandarume ibihumbi 10, barimo ibihumbi 5000 barakorera i Paris, bateguriwe gucunga umutekano mu bice bitandukanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ubwo u Bufaransa buraza kuba bukina na Maroc mu Gikombe cy’Isi.
Ati “ Abagera ku 5000 barakorera muri Paris by’umwihariko ahakikije Champs-Elysées. Abandi 5000 barakorera hanze ya Paris.”
Gérald Darmanin yongeyeho ko ingendo zikomeza hafi ya Champs- Élysées, bitandukanye n’ibyari byasabwe na meya w’Umujyi wa Paris ku wa Mbere.
Gusa, yashimangiye ko “igice kinini cy’amarembo ya Champs- Élysées kiraza gufungwa guhera saa Moya n’Igice. ”
Minsiteri y’Umutekano mu Bufaransa yafashe izi ngamba mu rwego rwo gufasha abantu kwidagadura ariko hirindwa ibikorwa by’iterabwoba.
Ubwo u Bufaransa bwakinaga n’u Bwongereza ndetse na Maroc ikina na Portugal ku wa Gatandatu, hari hateguwe abapolisi n’abajandarume 1500.
Biteganyijwe ko abajya ahahurira abantu benshi babanza gusakwa, abafite ibikoresho bishobora gukomeretsa umuntu bakabyamburwa.
Ku wa Gatandatu ushize, i Paris, abasaga ibihumbi 20 ni bo bahuriye muri Champs-Élysées bishimira intsinzi ya Maroc nyuma bakurikizayo iy’u Bufaransa.
Muri abo, ¾ bari Abafaransa ndetse hari abateje akavuyo hakoreshwa ibyuka biryana mu maso, ni mu gihe abagera 170 batawe muri yombi.




Ibitekerezo 0