Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2021, guhera saa Tatu z’ijoro, Stade Al Bayt iraza kuba yiganjemo umutuku.
Nyuma yo guhigika ibihugu birimo u Bubiligi mu itsinda, igasezerera Espagne muri 1/8 na Portugal muri ¼, kuri uyu mugoroba Maroc yitezwe imbere y’u Bufaransa bufite Igikombe cy’Isi giheruka.
Bitandukanye n’uko byari bimeze ku mikino iheruka, Ikipe y’Igihugu ya Maroc izwi nka “Lions de l’Atlas” iraterwa imbaraga n’umubare munini w’abafana baza kuyishyigikira.
Nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwami bwa Maroc (FRMF) ritanze amatike y’ubuntu ku bafana bitabiriye imikino iheruka, ryahisemo gutera indi ntambwe kuri uyu mukino w’amateka.
Amatike asaga ibihumbi 13 yahawe abafana b’Abanya-Maroc ku mugoroba wo ku wa Kabiri, atanzwe na Ambasade ya Maroc muri Qatar.
Guhera ku wa Mbere nimugoroba, kuri Stade Al Bayt hari umurongo munini w’abaje gufata amatike kugira ngo bazashyigikire Maroc.
Ibi byakozwe mu gihe hari n’abari basigaye muri Maroc bashyiriweho na Royal Air Maroc ingendo z’indege 30 zihariye kugira ngo babone uko berekeza i Doha ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.
Maroc ni cyo gihugu cya Afurika cyageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi. Ibindi byageze muri ¼ ni Cameroun mu 1990, Sénégal mu 2002 na Ghana mu 2010.







Ibitekerezo 0