Igikombe cy’Isi cya 2022 cyegukanywe na Argentine nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma wakinwe ku wa 18 Ukuboza, cyaranzwe byinshi na benshi byatumye hari abavuga ko kiri mu byiza byabayeho.
By’umwihariko, uyu mukino wa nyuma warangiye ari ibitego 3-3 mu minota 120 na penalit 4-2 ku ruhande rwa Argentine, wavugishije abatari bake bawukurikiye haba ku kuri Lusail Stadium n’abawurebye binyuze mu bundi buryo.
Iki Gikombe cy’Isi cyakinwe mu gihe shampiyona z’i Burayi zari zigeze hagati kuva tariki ya 20 Ugushyingo kugeza ku ya 18 Ukuboza kubera ubushyuhe bwinshi buba buri muri Qatar hagati ya Gicurasi, Kamena na Nyakanga.
Mu rwego rwo kukwibutsa ibihe byakiranze, IGIHE yakusanyije amafoto 200 yaranze iri rushanwa kuva ku birori biritangiza kugeza Argentine igejeje Igikombe cy’Isi i Buenos Aires.
Uko imbere muri Al Bayt Stadium hari hameze haba ibirori byo gutangiza Igikombe cy'Isi cya 2022Ababyinnyi bari mu myanya yabo mu birori bitangiza Igikombe cy'IsiUmuhanzi w'Umunya-Koreya y'Epfo, Jung Kook, yaririmbye muri ibi birori bitangiza irushanwaAbaturage b'i Baghdad muri Iraq barebera muri 'cafe' ibirori bitangiza Igikombe cy'IsiUmwe mu bacuranze mu birori bitangiza Igikombe cy'Isi, avuza ingomaLa’eeb [bisobanura umukinnyi ufite ubuhanga budasanzwe] ni cyo cyari ikirango [Mascot] cy'Igikombe cy'Isi cya 2022. Aha cyagurukaga hejuru mu birori byo gutangiza irushanwaUmukinnyi wa filime Morgan Freeman n'Umunya-Qatar Ghanim Al-Muftah uzwi cyane kuri YouTube bari mu birori bitangiza irushanwaUmukobwa azunguza ibendera rya Qatar mu gace kahuriragamo abafana i DohaIbirori bifungura irushanwa byarimo imbyino zitandukanyeMbere y'uko umukino wa mbere w'Igikombe cy'Isi cya 2022 utangira, harashwe ibishashiAbafana banywa inzoza ubwo bareberaga umukino mu gice cyabahariwe i DohaUmwe mu miryango yarebeye umukino ufungura irushanwa mu rugo i DohaAbanya-Qatar bishimiye kubona Igikombe cy'Isi kibera iwabo kuri Al Bayt Stadium ku wa 20 UgushyingoUmufana witabiriye umukino wa Qatar na Equateur ku wa 20 Ugushyingo, yitandiye hose dore ko iki gihugu cyakiriye irushanwa kigendera ku mahame ya IslamEnner Valencia atsinda penaliti, arobye umunyezamu wa Qatar Saad Al-Sheeb, yavuyemo igitego cya mbere cya Equateur ku munota wa 16Abanya-Qatar basohotse muri stade umukino utarangiye kubera ko bari batsinzweEnner Valencia [wa gatatu uturutse ibumoso] yishimira igitego cya kabiri yatsinze mu mukino wa mbere w'Igikombe cy'Isi warangiye ari 2-0Urumuri rwakozwe rugaragaza igikombe cy'Isi mu kirere cy'i Doha ku wa 20 UgushyingoAbakinnyi ba Iran banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyabo mbere yo gukina n'u BwongerezaAbakinnyi b'u Bwongereza bapfukamaga mbere ya buri mukino bakinnye muri QatarUmuyobozi w'ishyaka ry'abakozi, Keir Starmer [hagati] yishimira igitego cya kabiri cy'u Bwongereza imbere ya IranJude Bellingam atsinda igitego cya mbere cy'u Bwongereza bukina na IranAbafana b'Abanya-Iran basabira abagore ubwigenge ku mukino bahuyemo n'u BwongerezaAbakinnyi b'u Bwongereza bishimira igitego Raheem Sterling yatsinze bakina na Iran ku wa 21 UgushyingoAbafana ba Senegal bategereje ko umukino bahuyemo n'u Buholandi utangiraUbwo umukino wa Senegal n'u Buholandi watangiraga kuri Al-Thumama Stadium i DohaIsmaila Sarr wa Senegal areba umupira wamuzagaho mu mukino bahuyemo n'u BuholandiUbwo abakinnyi ba Wales na Leta Zunze Ubumwe za Amerika binjiraga mu kibugaWalker Zimmerman akinira nabi Gareth Bale mu rubuga rw'amahina, byatumye Wales ihabwa penaliti yatsinzwe na Bale, ibihugu byombi binganya igitego 1-1Abafana ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika baririmba indirimbo yubahiriza igihugu mbere yo guhura na WalesRutahizamu wa USA, Timoty Weah, umuhungu wa Perezida Weah wa Liberia, yishimira igitego cyo mu gice cya mbere bakina na Wales ku wa 21 Ugushyingo. Umukino warangiye ari 1-1Lionel Messi wa Argentine yipfutse mu maso nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri na Arabie Saoudite ariko uyu mukinnyi yari yafunguye amazamu gice cya mbere kuri penalitiAbakinnyi ba Arabie Saoudite bishimira ibitego 2-1 batsinze Argentine muri imwe mu mikino yabayemo gutungurana mu Gikombe cy'IsiRutahizamu wa Pologne, Robert Lewandowski nyuma yo guhusha penaliti mu gice cya kabiri cy'umukino banganyijemo na Mexique ubusa ku busa ku wa 22 UgushyingoIfoto yafatiwe hejuru igaragaza muri Al Janoub Stadium mbere y'umukino wahuje u Bufaransa na AustraliaMyugariro wa Tunisia, Yassine Meriah, arambura ukuguru ngo akureho umupira w'umutwe wari utewe na Andreas Cornelius wa Danemark ubwo ibihugu byombi byanganyaga ubusa ku busa ku wa 22 UgushyingoAbakinnyi b'u Bufaransa bashimira Mbappe ubwo yari amaze gutsinda igitego cya gatatu cy'ikipe ku wa 22 UgushyingoSelim Amallah wa Maroc agerageza kunyura hagati ya Marcelo Brozovic na Dejan Lovren mu mukino Maroc yanganyijemo na Croatia ubusa ku busa ku wa 23 Ugushyingo. Croatia yabaye iya kabiri mu Gikombe cy'Isi cya 2018Antonio Rudiger w'u Budage asimbuka ngo atere umupira n'umutwe mu mukino bahuyemo n'u BuyapaniRitsu Doan w'u Buyapani ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya mbere bakina n'u Budage. Umukino warangiye bawutsinze ku bitego 2-1Abakinnyi ba Costa Rica bari ku ntebe y'abasimbura mu mukino bahuyemo na EspagneAbanyamakuru bari mu kazi kuri Al Thumama Stadium i Doha ku mukino wa Espagne na Costa RicaFerran Torres wa Espagne atera ishoti ryanyuze ku munyezamu wa Costa Rica, Keylor Navas, rikavamo igitego cya kane mu mukino warangiye ari 7-0 ku wa 23 UgushyingoAlphonso Davies wa Canada yipfutse mu maso nyuma yo guhusha penaliti mu gice cya mbere bakina n'u BubiligiMichy Batshuayi w'u Bubiligi yishimira igitego cyatumye babona intsinzi ya 1-0 imbere ya Canada ku wa 23 UgushyingoAbakinnyi b'u Bubiligi bagaragaza ko nta kosa bakoreye kuri Richie Laryea wa Canada mu rubuga rw'amahinaRutahizamu w'u Busuwisi Breel Embolo atsinda umunyezamu Andre Onana wa CamerounSon Heun Min wa Koreya y'Epfo yakinnye umukino wa Uruguay yambaye 'masque' kubera gukomereka ku jisho kwabayeho mbere y'Igikombe cy'IsiJung Woo Young wa Koreya y'Epfo aterana umupira Federico Valverde wa Uruguay ku wa 24 Ugushyingo. Umukino warangiye ari ubusa ku busaAbafana ba Ghana bashyigikiye ikipe yabo ku mukino bahuyemo na PortugalCristiano Ronaldo yishimira igitego cya mbere na Joao Felix mu mukino Portugal yatsinzemo GhanaRonaldo yafunguye amazamu kuri penaliti yateye hejuru gato mu nguni y'ibumoso bw'izamuAndre Ayew na Mohammed Kuduy bishimira igitego cyishyuye icyari kimaze gutsindwa na RonaldoRafael Leao amwenyura ubwo yabonaga umupira we utambutse ku munyezamu wa Ghana, Lawrence Ati Zigi, byahesheje Portugal igitego cya gatatuNeymar yishimira igitego cya mbere cya Bresil yagizemo uruhareRicharlison yatsinze igitego cyiza ubwo Bresil yatsindaga Serbia 2-0 ku wa 24 Ugushyingo. Byombi byatsinzwe na Richarlison.Umusana afite umupira wanditseho amazina ya Mahsa Amini, umukobwa w'imyaka 22 wapfiriye muri kasho muri Iran azira ko atari yambaye yikwije. Aha hari ku mukino wahuje Iran na WalesAbakinnyi ba Wales bacitse intege nyuma yo gutsindwa na Iran igitego mu minota y'inyongeraAbakinnyi ba Iran mu byishimo ubwo Roozbeh Cheshmi yari amaze gutsinda Wales igitego mu minota y'inyongera. Iran yongeyemo ikindi gitego umukino urangira ari 2-0 ku wa 25 UgushyingoJhegson Mendez wa Equateur akura umupira kuri Cody Gakpo w'u Buholandi mu mukino amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1. Gakpo yatsinze ku munota wa gatandatu.Abafana ba Senegal ku mukino bahuyemo na Qatar. Ikipe y'Igihugu ya Senegal yitirirwa intare za TerangaMohammed Muntari [hagati] yishimira igitego cya mbere Qatar yabonye mu mateka y'Igikombe cy'Isi. Hari ku munota wa 78 bakina na Senegal yari iyoboye umukino n'ibitego 2-1Abakinnyi ba Senegal bishimira igitego ahagana muri koruneri ubwo Bamba Dieng yari amaze gutsinda igitego cya gatatu mukino batsinzemo Qatar 3-1Umunyezamu w'u Bwongereza, Jordan Pickford akuramo umupira ubwo bakinaga na Leta Zunze Ubumwe za AmerikaChristian Pulisic wa Amerika atera ishoti mu gice cya mbere cy'umukino banganyijemo n'u Bwongereza ubusa ku busa ku wa 25 UgushyingoRobert Lewandowski yishimira igitego cya kabiri cya Pologne mu mukino batsinzemo Arabie Saoudite 2-0 ku wa 26 Ugushyingo. Cyari igitego cya mbere Lewandowski atsinze mu Gikombe cy'IsiJackson Irvine wa Australia agwa kuri Aissa Laidouni wa Tunusia ubwo bari bahanganiye umupira ku wa 26 Ugushyingo. Australia yatsinze umukino ku gitego 1-0Abafana i Doha muri Qatar bareba umukino wahuje Pologne na Arabie Saoudite ku wa 26 UgushyingoLionel Messi wa Argentine yishimira igitego cya mbere mu mukino bahuyemo na Mexique ku wa 26 Ugushyingo. Argentine yatsinze 2-0Yeltsin Tejeda na Keysher Fuller ba Costa Rica bishimira gutsinda u Buyapani 1-0 ku wa 27 Ugushyingo. Fuller ni we winjije igitegoThorgan Hazard w'u Bubiligi na Selim Amallah wa Maroc bahanganiye umupira mu mukino Maroc yatsinzemo 1-0. Yabaye intsinzi ya mbere ya Maroc mu Gikombe cy'Isi kuva mu 1998, iba iya gatatu mu mateka yayo muri iri rushanwaAbafana ba Espagne ku mukino bahuyemo n'u Budage ku wa 27 Ugushyingo. Warangiye ari igitego 1-1Rutahizamu wa Cameroun, Eric Mazim Choupo-Moting, atsinda igitego cya gatatu cyatumye banganya na Serbia mu gice cya kabiriSergej Milinkovic Savic wa Serbia yishimira igitego mu mukino banganyijemo na Cameroun 3-3 ku wa 28 UgushyingoAbafana ba Ghana bishimira intsinzi ku wa 28 UgushyingoKim Min Jae wa Koera y'Epfo na Andre Ayew wa Ghana batanguranwa umupira ku mutwe mu mukino wabaye ku wa 28 UgushyingoMohammed Kudus wa Ghana yishimira igitego mu mukino batsinzemo Koreya y'Epfo ibitego 3-2Casemiro wa Bresil ashimirwa na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cyabahesheje intsinzi imbere y'u BusuwisiVinicius Junior atera umupira mu bizwi nka "rabona" ubwo batsindaga u Busuwisi igitego 1-0 bakagera muri 1/8 ku wa 28 UgushyingoBernardo Silva wa Portugal agerageza kugumana umupira imbere ya Mathias Olivera wa UruguayUmugabo wivugwa ko ari Umutaliyani yagiye mu kibuga afite ibendera ryo mu mabara y'umukororombya hagati mu mukino wahuje Portugal na Uruguay. Iri bendera rikoreshwa n'abashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina kandi bitemewe mu bihugu bigendera ku mahame ya IslamBruno Fernandes wa Portugal yishimira igitego cya kabiri mu mukino batsinzemo Uruguay 2-0 bakagera muri 1/8 ku wa 28 UgushyingoHomam Ahmed wa Qatar asimbuka ubwo yari kumwe na Denzel Dumfries w'u Buholandi ku wa 29 UgushyingoFrenkie De Jong w'u Buholandi atsinda igitego cya kabiri cy'ikipe ye mu mukino batsinzemo Qatar 2-0 ku wa 29 Ugushyingo. Iki gihugu cyakiriye irushanwa, cyatsinzwe imikino yose uko ari itatu cyakinnyeIsmail Jakobs wa Senegal agerageza gutwara umupira Enner Valencia wa Equateur ku wa 29 UgushyingoIsmaila Sarr wa Senegal yishimira igitego nyuma yo gutsinda Equateur 2-1 bakabona itike ya 1/8Connor Roberts wa Wales ahagarika umupira ubwo bakinaga n'u BwongerezaUmunyezamu wa Wales Danny Ward akora ku mupira wa Marcus Rashford wavuyemo igitego cya mbere cy'u BwongerezaRashford atsinda igitego cya gatatu cy'u Bwongereza mu mukino bahuyemo na Wales. Yatsinzemo bibiri ku wa 29 UgushyingoPhil Foden yishimira igitego cya kabiri cy'u Bwongereza bukina na Wales ku wa 29 Ugushyingo. U Bwongereza bwayoboye Itsinda BRezaeian Ramin wa Iran atera umupira n'umutwe ubwo bakinaga na Leta Zunze Ubumwe za AmerikaShaq Moore wa USA, aserebeka ngo akure umupira kuri Abolfazl Jalali wa IranChristian Pulisic wa USA atsinda igitego rukumbi cyabatandukanyije na Iran ku wa 29 Ugushyingo. Iyi ntsinzi yatumye Amerika irenga amatsindaIssam Jebali wa Tunisia atera umupira n'umutwe ubwo yari asatiriwe na Aurelien Tchouameni w'u BufaransaAbakinnyi ba Tunisia bashimira Wahbi Khazri watsinze igitego mu mukino batsinzemo u Bufaransa 1-0 nubwo bitari bihagije ngo bakomeze nka bwo bwayoboye Itsinda DUmufana wa Danemark ubwo ikipe ye yari itsinzwe igitego ku wa 30 UgushyingoRiley Mcgree wa Australia azibira Mikkel Damsgaard wa DanemarkLeckie Mathew wa Australia yishimira igitego kimwe batsinze Danemark ku wa 30 Ugushyingo bigafasha Socceroos kugera muri 1/8Umufana wari wisize 'make-up' mbere y'umukino wa Mexique na Arabie SaouditeHenry Martin wa Mexique atsinda igitego cya mbere bakina na Arabie SaouditeMessi ahanganiye umupira na Bartosz Bereszynski wa PologneOrbelin Pineda wa Mexique (ibumoso) ahanganiye umupira na Mohamed Kanno wa Arabie Saoudite mu mukino wabahuje ku wa 30 Ugushyingo. Mexique yatsinze ibitego 2-1Umunyezamu wa Pologne, Wojciech Szczesny, akubita mu maso Lionel Messi wari umaze gukina umupira n'umutwe. Hatanzwe penaliti mu gice cya mbere, Messi arayihusha ku wa 30 UgushyingoYoussef En-Nesyri wa Maroc yishimira igitego cya kabiri batsinze CanadaAlistair Johnston wa Canada agerageza gushyira mu izamu rya Maroc akinishije umutwe ku wa 1 UkubozaUmufana w'u Bubuligi yananiwe kwakira uburyo babuze igitego mu mukino bahuyemo na CroatiaUmutoza wa Maroc, Walid Regragui, yateruwe n'abakinnyi bamunaga ibicu nyuma yo gutsinda Canada tariki ya 1 Ukuboza bakayobora Itsinda FBorna Sosa wa Croatia atera umupira n'umutwe ubwo yari asatiriwe na Thomas MeunierLeandro Trossard w'u Bubiligi ahanganiye umupira na Josko Gvardiol wa Croatia. U Bubiligi bwarasezerewe naho Croatia iba iya kabiri mu Itsinda F.Abakinnyi b'u Bubiligi bararize nyuma yo kunganya ubusa ku busa na Croatia bagasezererwa batarenze amatsindaUmunyezamu w'u Budage, Manuel Neuer, atera umupira n'igipfunsi bakina na Costa RicaThomas Muller ahobera Antonio Rudiger nyuma yo gutsinda Costa Rica 4-2 ku wa 1 Ukuboza nubwo byarangiye basezerewe mu matsindaAlejandro Balde wa Espagne agerageza kugumana umupira ubwo yari ahanganye na Ritsu Doan w'u BuyapaniWataru Endo yishimana na bagenzi be nyuma y'intsinzi y'u Buyapani kuri EspagneInaki Williams wa Ghana atera umupira nyuma yo gusimbuka bakina na UruguayRuben Neves wa Portugal atera umupira n'umutwe ubwo bakinaga na Koreya y'EpfoSon Heung Min aserebeka ngo akure umupira kuri Joao Mario wa Portugal mu mukino Koreya y'Epfo yatsinzemo Portugal yayoboye Itsinda HHwang Hee Chan wa Koreya y'Epfo yishimira y'intsinzi ya 2-1 babonye imbere ya Portugal ku wa 2 Ukuboza . Hwang yinjije igitego cy'intsinzi mu minota y'inyongera.Eric Maxim Choupo-Moting agerageza guturisha umupira ari hagati ya Eder Militao na Fabinho ba BresilBremer wa Bresil ashyira umupira ku gituza ubwo bakinaga na CamerounBremer atera umupira n'umutwe nyuma yo gusumba abandi mu mukino Bresil yatsinzwemo na Cameroun 1-0 ku wa 2 Ukuboza, ariko ikomeza kuyobora itsindaDusan Vlahovic atsindira Serbia igitego cya kabiri bakina n'u Busuwisi ku wa 2 UkubozaManuel Akanji w'u Busuwisi atera umupira n'umutwe ubwo bakinaga na SerbiaAbakinnyi bashwana mu mukino u Busuwisi bwahuyemo na Serbia yasezerewe nyuma yo gutsindwaBrenden Aaronson wa USA ateranwa umupira na Frenkie De Jong w'u Buholandi ku wa 3 UkubozaKapiteni wa Amerika, Tyler Adams apfukamye hasi nyuma yo gutsindwa 3-1 n'u Buholandi muri 1/8 ku wa 3 UkubozaAbafana ba Australia i Sydney bishimira igitego cy'ikipe yabo ikina na Argentine tariki ya 3 UkubozaLionel Messi yishimana na bagenzi be nyuma yo gutsinda Australia 2-1 muri 1/8 ku wa 3 UkubozaDayot Upamecano w'u Bufaransa agongana n'umunyezamu wa Pologne, Wojciech SzczesnyAbakinnyi b'u Bwongereza bishima ubwo Harry Kane yari amaze gutsinda mukino bahuyemo na Senegal ku wa 4 Ukuboza. U Bwongereza bwatsinze 3-0 bugera muri 1/4Umufana wa Senegal ashyigikiye igihugu cye mbere yo gukina n'u BwongerezaLovro Majer wa Croatia agwa hasi ubwo yari ahanganiye umupira na Ao Tanaka w'u BuyapaniLivakovic akuramo penaliti ya mbere ubwo Croatia yakinaga n'u BuyapaniMarico Pasaic ashimira umunyezamu Dominik Livakovic nyuma yo gutsinda u Buyapani kuri penalitiUhereye ibumoso ni Vinicius Junior, Raphinha, Lucas Paqueta na Neymar bishimira kimwe mu bitego bine byo mu gice cya mbere babonye bakina na Koreya y'EpfoRicharlison atsinda igitego cya Bresil mu mukino batsinzemo Koreya y'Epfo 4-1 bakagera muri 1/4 ku wa 5 UkubozaHakimi wa Maroc agerageza kwambura umupira Dani Olmo wa EspagneUmunyezamu Yassine Bounou wa Maroc akuramo umupira mu minota ya nyuma y'umukino bahuyemo na EspagneAymeric Laporte wa Espagne yananiwe kwakira uburyo basezerewe na Maroc kuri penalitiAbakinnyi ba Maroc bishimira intsinzi ubwo Achraf Hakimi yari amaze gutsinda penaliti yatumye basezerera Espagne ku wa 6 Ukuboza. Ibihugu byombi byari byanganyije ubusa ku busaAbdelhamid Sabiri wa Maroc atsinda penaliti ubwo bakuragamo EspagnePepe atsinda igitego cya kabiri cya Portugal ku wa 6 UkubozaGoncalo Ramos yishimira igitego cya mbere muri bitatu yatsinze ubwo Portugal yanyagiraga u Busuwisi ibitego 6-1 ku wa 6 Ukuboza, babona itike ya 1/8Borna Sosa wa Croatia akora mu kanwa Antony wa Bresil ubwo bari bategereje umupiraAbakinnyi ba Bresil bishimira mu kibuga nyuma yo gusezerera Bresil kuri penaliti. Marquinhos wateye penaliti ya nyuma apfukamye hasiUmunyezamu wa Croatia Dominik Livakovic yishimira kubona Marquinhos atera penaliti igiti cy'izamu ubwo bakinaga na BresilNeymar akomezwa na Dani Alves nyuma yo gusezererwa na Croatia muri 1/4 cy'Igikombe cy'IsiVan Dijk atura hasi Paredes byatumye abakinnyi b'u Buholandi birukira mu kibuga kuko uyu mukinnyi wa Argentine yari amaze gukinira nabi mugenzi wabo, Nathan Ake.Weghorst aterana umupira Enzo Fernandez agafasha u Buholandi kwishyura Argentine byanganyije 2-2 ako kanyaEmiliano Martinez akuramo penaliti yatewe na Kapiteni w'u Buholandi, Virgil van Dijk ubwo Argentine yakomezaga kuri penalitiAbakinnyi b'u Buholandi bishimira igitego cya Wout Weghorst cyatumye banganya na Argentine 2-2 mu minota y'inyongera, bajya muri 30 yindiUmunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez, agerageza gusuhuza Teun Koopmeiners w'u Buholandi mbere yo kumutera penalitiLionel Messi na Leandro Paredes bishimira gukomeza muri 1/2Youssef En-Nesyri wa Maroc yinjiza igitego mu mukino batsinzemo PortugalCristiano Ronaldo wa Portugal yubitse umutwe hasi nyuma yo guhusha uburyo ku mupira wakuwemo na Yassine Bounou wa MarocAbafana ba Maroc bishimira intsinzi muri stade ku wa 10 UkubozaSofiane Boufal wa Maroc yishimira intsinzi hamwe n'umwe mu bo mu muryango weAbakinnyi ba Maroc bishimira intsinzi y'igitego 1-0 babonye kuri Portugal ku wa 10 Ukuboza, bakora mateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika kigeze muri 1/2 cy'Igikombe cy'IsiUmunyamakuru w'Umunyamerika Grant Wahl wapfiriye mu Gikombe cy'Isi, yibukiwe kuri Al Bayt Stadium ku wa 10 Ukuboza. Wahl yapfiriye ku mukino wa Argentine n'u BuholandiAurelien Tchouameni w'u Bufaransa yishimira igitego cya mbere batsinze u Bwongereza muri 1/4Kylian Mbappe w'u Bufaransa akurwaho umupira na Declan Rice w'u BwongerezaHarry Kane w'u Bwongereza atsinda penaliti yatumye biba 1-1 bakina n'u Bufaransa. Gusa, yahushije indi yari gutuma biba 2-2, batsindwa 2-1.Olivier Giroud yishimana na bagenzi be nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri cy'u Bufaransa cyabahesheje intsinziAbakinnyi b'u Bufaransa bagerageza kuzibira umupira uteretse watewe na Marcus Rashford mu minota ya nyumaUmunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez, agera ku mupira bakina na CroatiaMason Mount yananiwe kwakira uburyo batsinzwemo n'u Bufaransa muri 1/4 cy'Igikombe cy'Isi ku wa 10 UkubozaAbakinnyi ba Argentine bishimira kugira 2-0 mu gice cya mbereJosko Gvardiol wa Croatia yaguye mu nshundura ubwo Julian Alvarez yari atsindiye Argentine igitego cya gatatu (3-0)Theo Hernandez atsindira u Bufaransa igitego cya mbere bukina na Maroc muri 1/2Jawad El Yamiq wa Maroc agerageza gutera umupira yigaramye ubwo bakina n'u Bufaransa. Umupira wafashe igiti cy'izamuAbafana ba Maroc bashyigikiye ikipe yabo ubwo yakinaga 1/2 hamwe n'u BufaransaJawad El Yamiq wa Maroc agerageza gutera umupira yigaramye ubwo bakina n'u Bufaransa. Umupira wafashe igiti cy'izamuAbakinnyi b'u Bufaransa bishimira intsinzi nyuma yo gutsinda Maroc 2-0 muri 1/2 cyakinwe ku wa 14 UkubozaJosko Gvardiol wa Croatia yishimira gufungura amazamu ubwo bakinaga na Maroc mu guhatanira umwanya wa gatatuAchraf Dari yishyuriye Maroc atsindishije umutwe biba 1-1 mu minota icyenda ya mbere nubwo Croatia yongeye kuyobora umukino mbere y'uko igice cya mbere kirangiraKapiteni wa Croatia, Luka Modric, yishimira intsinzi n'umukobwa we nyuma yo kubona umwanya wa gatatu ku wa 17 Ukuboza 2022Abakinyi ba Croatia bishimira intsinzi y'ibitego 2-1 byabahesheje umwanya wa gatatu imbere ya Maroc ku wa 17 UkubozaAbakinnyi b'u Bufaransa n'aba Argentine bitegura kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi ku mukino wa nyuma wakiniwe kuri Lusail StadiumMessi yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri penaliti ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi bahuyemo n'u BufaransaUbwo Messi yafunguraga amazamu kuri penalitiDi Maria aroba umunyezamu Hugo Lloris nyuma kuzamuka kuri 'contre-attaque'Angel Di Maria yishimira igitego cya kabiri cya Argentine mu gice cya mbereJulian Alvarez wa Argentine ahanganiye umupira na Dayot Upamecano w'u BufaransaMbappe atsinda igitego cya kabiri cy'u Bufaransa cyatumye iminota 90 irangira ari 2-2Lionel Messi atsinda igitego cya gatatu cyatumye biba 3-2 mu minota y'inyongeraMbappe yishimira penaliti yatsinze mu minota ya nyuma, amakipe yombi akanganya ibitego 3-3Umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez, yishimira gukuramo penaliti ya Kingsley ComanMontiel yararize ubwo yari amaze gutsindira Argentine penaliti yayihesheje intsinziUko abakinnyi b'u Bufaransa bari bameze haterwa penalitiKylian Mbappe yananiwe kwakira uburyo batsinzwemo na Argentine kuri penalitiAbakinnyi ba Argentine mu byishimo ubwo Gonzalo Montiel yari amaze gutsinda penaliti ya kaneLionel Messi asoma Igikombe cy'Isi nyuma yo guherezwa igihembo cy'umukinnyi mwiza w'irushanwaLionel Messi ateruye Igikombe cy'Isi ubwo bacyishimira kuri Lusail Stadium muri Qatar ku CyumweruAbafana ba Argentine bahuriye kuri Obelisk i Buenos Aires bishimira Igikombe nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku wa 18 UkubozaMessi yagiye afite Igikombe cy'Isi mu ndege ubwo batahaga ku wa Kabiri mu rukereraUmunyezamu Emiliano Martinez akikiye igikombe mu ndegeIkipe ya Argentine yageze mu rugo ijyanye igikombe nyuma y'urugendo rw'indege rwamaze amasaha 21Abanya-Argentine ntibaryamye ubwo bari bategereje ikipe yabo ko igera mu rugoIkipe y'Igihugu ya Argentine yazengurutse i Buenos Aires iri mu modokaUruvunganzoka rw'Abanya-Argentine n'ikipe bahuriye i Buenos Aires ku wa 20 Ukuboza bishimira igikombe begukanyeAmafoto ya Lionel Messi ateruye Igikombe cy'Isi yagaragazwa i Buenos Aires ubwo bishimiraga iyi ntsinzi ku wa 20 Ukuboza
Ibitekerezo 0