Mbere y’uko iri rushanwa ryahuje ibihugu 32 ritangira, FIFA yatangaje ko miliyari 1$ yagenewe amakipe n'abakinnyi azagabanywa mu byiciro bine.
Ibyo birimo miliyoni 440$ azatangwa nk’ibihembo ku makipe y’ibihugu, miliyoni 70$ yatanzwe mu myiteguro yayo, miliyoni 310$ ku makipe yatanze abakinnyi mu makipe y’ibihugu biri muri iri rushanwa na miliyoni 220$ yagenewe kuvuza abakinnyi bagira imvune.
Miliyoni 440$ yagenwe nk’ibihembo azagabanywa amakipe yose yitabiriye hagendewe ku buryo yitwaye. Ayo arimo ahabwa buri kipe yitabiriye [uko ari ibihugu 32] angana na miliyoni 2,5$ yo kwitegura irushanwa mu gihe amakipe 16 atararenze amatsinda azahabwa miliyoni 8$ buri imwe.
Amakipe umunani yasezerewe muri 1/8 azahabwa miliyoni 12$ buri imwe, ayatsindiwe muri ¼ abone miliyoni 16$ buri imwe.
Ikipe izasoreza ku mwanya wa kane izahabwa miliyoni 22$, iya gatatu ihabwe miliyoni 26$, iya kabiri miliyoni 32$ mu gihe izegukana Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka izahabwa miliyoni 45$ yiyongereyeho miliyoni 4$ ugereranyije n’ayahawe u Bufaransa ubwo bwatwaraga iri rushanwa mu 2018.

– FIFA ikura he aya mafaranga?
Mu 2018, ubwo Igikombe cy’Isi cyari cyabereye mu Burusiya, FIFA yinjije asaga miliyari 4,6$.
Mu marushanwa nk’aya, FIFA yishyura komite zitandukanye zashyizweho n’ibihugu byakiriye Igikombe cy’Isi ngo zigitegure, itanga ibihembo ndetse ikanishyura ingendo n’amacumbi ku makipe n’abayobozi batandukanye. Hiyongeraho kandi n’ikigega cyo gufasha iterambere ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu irushanwa riba ryabereyemo.
FIFA itegura konti zayo mu gihe cy’imyaka ine ibamo Igikombe cy’Isi. Nko mu cyiciro cy’imyaka ine giheruka, cya 2015-18, FIFA yakoreyemo miliyari 6,4$.
Mu 2021, umwaka umwe utarabayemo Igikombe cy’Isi, FIFA yinjije miliyoni 766$ [asaga miliyari 811 Frw].
Uburyo bwa mbere FIFA yinjizamo aya mafaranga ni ukugurisha uburenganzira bwo kwerekana imikino.
Kuri ubu buryo, FIFA itanga uburenganzira bwo kwerekana Igikombe cy’Isi n’andi marushanwa mpuzamahanga itegura kuri televiziyo zabyishyuriye.
Muri miliyari 6,4$ yinjijwe mu cyiciro cy’imyaka ine giheruka, agera kuri miliyari 4,6$ yavuye mu kugurisha uburenganzira bwo kwerekana imikino.
Uburyo bwa kabiri ni ukumenyekanisha ibikorwa mu marushanwa ya FIFA. Aha, ibigo bikomeye bikorana na FIFA muri gahunda zayo z’iterambere no guteza imbere abantu, ariko bigashora imari mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga, ay’imbere mu bihugu no mu kuzamura impano z’abana.
Iyo bigenze gutyo, ibyo bigo biba byemerewe kwamamaza mu Gikombe cy’Isi kuri ubu cyamaze kuba irushanwa rirebwa n’abantu benshi ku Isi binyuze kuri televiziyo.
Abagera kuri miliyari eshanu, basaga kimwe cya kabiri cy’abantu bose batuye Isi uyu munsi, ni bo byitezwe ko bazareba iri rushanwa riri kubera muri Qatar. Birumvikana ko ari umubare mwiza wamenyekanishirizaho ibikorwa byawe.

Mbere y’icyiciro cy’imyaka ine y’Igikombe cy’Isi cya 2018, FIFA yinjije miliyari 1,66$ mu kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa. Mu 2021, ayabonetse muri ubu buryo yari miliyoni 131$.
Uburyo bwa gatatu ni ukugurisha amatike n’ibijyanye n’amahoteli. Amafaranga yose yinjira binyuze mu kugura amatike ajya mu kigo gito gishamikiye kuri FIFA ariko icunga mu buryo bwuzuye. Mu cyiciro cya 2015-18, hinjiye miliyoni 712$.
Mu 2021, amatike yagurishijwe mu irushanwa rya Arab Cup ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi 600, yinjije agera kuri miliyoni 12$.
Uyu mwaka, amatike agera kuri miliyoni eshatu yagurishijwe mu Gikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar aho igiciro kiri hagati y’amadolari 100 n’amadolari 1100.
Ubundi buryo FIFA yinjizamo amafaranga ni ugukoresha izina ryayo.
Ahazwi rikoreshwa cyane ni mu mikino igezweho ya “Electronic Arts [EA]” bivugwa ko imaze kwinjiriza FIFA miliyari 20$ mu myaka 20 y’imikoranire ibigo byombi bifitanye.
Bivugwa ko iki kigo gikora iyi mikino cyishyura FIFA agera kuri miliyoni 150$ ku mwaka kubera gukoresha izina FIFA muri iyi mikino.
Mu 2021, FIFA yinjije miliyoni 180$ binyuze mu gukoresha izina ryayo mu bikorwa bitandukanye.
Muri uwo mwaka kandi, FIFA yinjije miliyoni 201$ yavuye mu Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ubutabera nk’impozamarira ku gihombo yatewe no gukurikiranwaho ruswa kubera abayobozi bayo 12 batawe muri yombi mu 2015.







Ibitekerezo 0