Ku wa 10 Ukuboza ni bwo Maroc yakoze amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Yabigezeho nyuma yo gutsinda Portugal igitego 1-0 cyinjijwe na Youssef En-Neysri mu gice cya mbere cy’umukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Maroc igomba guhura n’u Bufaransa mu mukino wa ½ uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza, saa Tatu z’ijoro.

Mu rwego rwo gufasha Abanya-Maroc bashaka kujya gushyigikira ikipe yabo muri Qatar, Royal Air Maroc yashyizeho ingendo 30 zihariye zigana i Doha.

Iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Bwami bwa Maroc yatangaje ko izo ngendo zizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.

Abandi bagenzi basanzwe na bo bazungukira ku giciro cya ‘poromosiyo’ kizahabwa ibihumbi by’abafana b’Abanya-Maroc bazitabira Igikombe cy’Isi i Doha.

Undi mukino wa ½ w’iri rushanwa kubera muri Qatar uteganyijwe ku wa Kabiri hagati ya Croatie na Argentine.

Abanya-Maroc bahawe indege zihariye ngo bajye gufana igihugu cyabo muri Qatar
Abanya-Maroc bahawe indege zihariye ngo bajye gufana igihugu cyabo muri Qatar