Uyu mukino wa kabiri wo mu Itsinda D muri iri irushanwa rikomeje kubera muri Tunisia, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026 muri Palais des Sports Elmenzah i Tunis.

U Rwanda rwawutangiye neza, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-22. RDC yahise yigaranzura abasore b’umutoza Frédéric Guérin, itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-21, amakipe yombi ahita anganya iseti imwe kuri imwe.

Mu iseti ya gatatu, Abanyarwanda bongeye kwinjira mu mukino neza, bagaragaza imbaraga mu guhagarika serivisi z’Abanye-Congo no gutsinda, bayegukana ku manota 25-21.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza no mu iseti ya kane, ntiyemerera RDC kongera kuyigora. Yayitsinze ku manota 25-20, isoza umukino yegukanye intsinzi y’amaseti 3-1.

Iyi ntsinzi yabaye iya kabiri y’u Rwanda muri iri rushanwa, rushimangira amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho dore ko rwari rwatsinze Centrafrique amaseti 3-0 ku wa Kabiri.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Kane, ubwo ruzaba ruhanganye na Cameroun mu mukino usoza iyo mu Itsinda D.

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi babonye kuri RDC
Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi babonye kuri RDC
U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Tunisia
U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Tunisia