Uyu mukino wa 1/8 wabereye muri Palais des Sports Elmenzah y’i Tunis ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Nzeri 2026.

Umutoza Frédéric Guérin yabanje kwifashisha Ntanteteri Crispin, Mutabazi Yves, Kwizera Eric, Twagirayezu Emmy, Kanamugire Prince na Dusenge Wyclif.

Ikipe y’u Rwanda ntiyagowe cyane n’iseti ya mbere yayoboye kuva itangiye, aho mu nshuro ebyiri yisanze ifitemo ikinyuranyo cy’amanota atanu, mbere y’uko irangira harimo arindwi (25-18).

Iseti ya kabiri yakinwe byihariye kuko amakipe yombi yagiye akubana kenshi, gusa u Rwanda rushyiramo ikinyuranyo kigaragara mu manota ya nyuma, mbere y’uko ruyitsinda kuri 25-21.

Mu iseti ya gatatu, Gambia yongeye kugaragaza imbaraga ariko abakinnyi b’u Rwanda baguma mu mukino kugeza batsinze amanota 25-18.

Muri ¼ kizakinwa ku wa 21 Nzeri, u Rwanda ruzahura na Tunisia iri mu bihugu bitatu bitakinnye 1/8 nyuma yo kuyobora amatsinda.

Mu nshuro umunani u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa rwatangiye gukina mu 1987, umwanya mwiza rwagize ni uwa gatanu mu 2005.

Mu irushanwa riheruka mu 2023, rwegukanye umwanya wa gatandatu inyuma ya Misiri yegukanye igikombe, Algeria, Libya, Tunisia ndetse na Cameroun.

U Rwanda rwageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika rutsinze Gambia amaseti 3-0
U Rwanda rwageze muri ¼ cy’Igikombe cya Afurika rutsinze Gambia amaseti 3-0
Abatoza b'u Rwanda baririmba 'Rwanda Nziza'
Abatoza b'u Rwanda baririmba 'Rwanda Nziza'
Gambia yabaye iya nyuma mu Itsinda B, yahuraga n'u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu Itsinda D
Gambia yabaye iya nyuma mu Itsinda B, yahuraga n'u Rwanda rwabaye urwa kabiri mu Itsinda D