Nk’uko bimaze kumenyerwa, umugoroba wa buri wa Gatanu umaze kuba uw’ibirori ku bakunzi b’umukino wa Volleyball aho FRVB ishyiraho imikino ibiri cyangwa itatu ikomeye yinjiza neza abantu mu mpera z’icyumweru.

Umwe mu mikino ya shampiyona uba uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi b’umukino wa Volleyball, ni uhuza APR VC na Police VC, aho mu byo zihuriyeho uyu mwaka harimo no kugira abakinnyi beza.

Ku mugoroba wo wa Gatanu, abakunzi benshi ba Volleyball bari berekeje i Remera ngo barebe uko aya makipe yombi yisobanurira muri Petit Stade.

Saa Mbiri z’ijoro ni bwo abayoboye uyu mukino bari bawutangije maze APR VC itsinda iseti ya mbere ku manota 25-20, mbere y’uko hakinwa iseti ya kabiri izavugwa kenshi dore ko Ikipe y’Ingabo yayegukanye nyuma yo gutsinda amanota 37 kuri 35 ya Police VC.

Iyi Police VC yagarutse mu mukino mu iseti ya gatatu, iyitsinda ku manota 25-23 ariko irongera itakaza iseti ya Kane ku manota 25-18.

Mu mukino w’abagabo wari wabanje saa Cyenda, REG VC yatsinze KVC VC amaseti 3-2 (25-17, 21-25, 19-25, 25-20, 18-16) mu gihe mu bagore, Kepler VC yatsinze RRA VC amaseti 3-2 (16-25, 20-25, 25-21, 25-19, 15-10).

Nubwo atari ubwa mbere byari bibaye, imikino yabaye ku wa Gatanu yongeye kwerekana ko umukino wa Volleyball ufite abakunzi benshi ndetse Petit Stade itagihagije ku buryo abashaka kureba imikino bose byabakundira kuko ihita yuzura.

Mu mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, yabereye muri Gymnase ya Sainte Famille, RP Huye yatsinze Ruhango VC mu bagore amaseti 3-1 (25-19, 25-17, 25-20, 25-12) naho Police WVC itsinda EAUR WVC amaseti 3-0 (25-15, 25-22, 25-20).

Mu bagabo, Kepler yatsinzeRP Ngoma amaseti 3-0 (25-20, 25-16, 25-19) naho Kirehe VC itsindwa na EAUR VC amaseti 3-1 (25-20, 21-25, 15-25, 18-25).

APR ikomeje kwigaragaza nk'ikipe ikomeye imbere y'amakipe bihanganye
APR ikomeje kwigaragaza nk'ikipe ikomeye imbere y'amakipe bihanganye
Abakinnyi Police VC yitabaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu
Abakinnyi Police VC yitabaje ku mugoroba wo ku wa Gatanu
APR yagaragaje urwego ruri hejuru mu mukino wayihuje na Police VC
APR yagaragaje urwego ruri hejuru mu mukino wayihuje na Police VC
Abafana bari benshi muri Petit Stade ku buryo bisa n'aho itagihagije ku bakunzi ba Volleyball
Abafana bari benshi muri Petit Stade ku buryo bisa n'aho itagihagije ku bakunzi ba Volleyball
Abakinnyi ba APR WVC batari bafite umukino, bari baje gushyigikira basaza babo
Abakinnyi ba APR WVC batari bafite umukino, bari baje gushyigikira basaza babo
RRA VC yatsinzwe na Kepler WVC mu mukino wabanjirije uwa APR na Police VC
RRA VC yatsinzwe na Kepler WVC mu mukino wabanjirije uwa APR na Police VC
Abakinnyi ba Kepler WVC bishimira intsinzi babonye kuri RRA
Abakinnyi ba Kepler WVC bishimira intsinzi babonye kuri RRA
REG VC yabonye intsinzi yiyushye akuya
REG VC yabonye intsinzi yiyushye akuya
Kirehe VC ntiyorohewe na EAUR mu mukino wabereye muri Sainte Famille
Kirehe VC ntiyorohewe na EAUR mu mukino wabereye muri Sainte Famille
RP Huye yitwaye neza mu mukino wayihuje na Ruhango VC ku wa Gatandatu
RP Huye yitwaye neza mu mukino wayihuje na Ruhango VC ku wa Gatandatu
Police WVC yongeye kubona intsinzi yihanije EAUR WVC
Police WVC yongeye kubona intsinzi yihanije EAUR WVC
Kepler y'Abagabo yongeye kwitwara neza itsinda RP Ngoma
Kepler y'Abagabo yongeye kwitwara neza itsinda RP Ngoma