Akenshi umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ukinwa n’amakipe abiri igizwe na babiri kuri buri ruhande; amakipe y’abagore akunze kugaragara yambaye ibizwi nka ‘bikini’ ni ukuvuga ikariso hasi n’akantu gato ko hejuru gafata amabere akaba ari ko kanditseho nimero kakanagaragaza igihugu umukinnyi akomokamo.
Abagabo bo bambara amakabutura asanzwe n’amasengeri asanzwe ya siporo. Ibi byibazwaho na benshi batandukanye, gusa ukabona hari abanyurwa no kubona imyambarire y’abagore bakina uyu mukino.
Muri Gashyantare uyu mwaka, abategura irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rya “Beach Volleyball Word Tour” ryabereye muri Qatar bari bamenyesheje abakinnyi bazaryitabira ko mu mabwiriza bazagenderaho harimo ko “Amakipe yose y’abagore azitabira azajya yambara imipira y’amaboko magufi n'amakabutura maremare ageze ku mavi.”
Ibi ntibyakiriwe kimwe n’abakinnyi batandukanye ndetse abarimo amakipe y’abagore yo mu Budage, bavuze ko badashobora kwitabira iryo rushanwa kuko babangamiwe mu myambarire kandi bamenyereye kwambara ‘bikini’. Ubusanzwe abakinnyi b’Abarabukazi bambara bikwije muri uyu mukino wa Beach Volleyball.
Imyambaro nk’iyo yabaye nk’irikoroza i Rubavu
Ubwo Ikipe ya kabiri y’u Rwanda y’Abagore muri Beach Volleyball igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine yari igiye gukina, yagiye kwishyushya yambaye amakabutura maremare y’umukara, hejuru yambaye imyenda isanzwe ikinanwa ariko harimo udupira tw’amaboko maremare.
Ibi byibajijwe n’abatari bake barimo n’abategura irushanwa ndetse habanje kuba inama hagati y’abashinzwe ibya tekinike muri iri rushanwa n’abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), birangira amakipe y’u Rwanda yemerewe gukina yambaye gutyo.
Ikipe ya mbere y’u Rwanda mu bagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine na yo yagiye mu kibuga yambaye nka bagenzi babo ariko yo yambaye amabara asa n’ubururu.
Aganira n’itangazamakuru, Kapiteni w’u Rwanda mu bagore, Nzayisenga Charlotte, yavuze ko umuco Nyarwanda utabemerera kwambara ubusa.
Ati “Ntabwo nakivugaho byinshi, ahubwo navuga ngo Umunyarwandakazi njye mbona mu mikinire yacu ntabwo twambara ubusa, dukina twikwije, ni iyo mpamvu yabiteye. Ngira ngo ni umuco wacu.”
Yakomeje agira ati “Ubushize ubwo twakiraga iyi ‘World Tour’ ntabwo byagoranye kuko twari twarabivuze mbere y’uko irushanwa ritangira, ariko ubu habayeho akantu ko kurangara gato ntitwabivuga, ariko twabisabye uhagarariye irushanwa, yabitwemereye kuko ni we wari uhari ubushize.”
Abajijwe niba gukomeza kwambara amakabutura bitaba ari ugusigara (ugereranyije n’abandi), Nzayisenga yagize ati “Ntabwo ari ugusigara, nta Munyarwandakazi wakinanye ikariso, ni ko mbyumva.”
Iriya mikabutura bambaye se ntabwo babona uburyo abandi bana bambaye pic.twitter.com/vo9SPlBRR5
— Only God and 102 others (@radar_number1) July 15, 2021
Kombona yambaye nkitari k’umucanga 🙈🙈 , anyway 👏🏿👏🏿👏🏿👏🏿
— Aissa M. CYIZA (@AissaCyiza) July 15, 2021
Bigomba guhinduka 🤣🤣🤣
— Lorenzo Christian Musangamfura (@Musangamfura2) July 15, 2021
Reka reka uriya si umuco w'iwacu! Abali bacu bambaye neza
— Nizeyimana Olivier De Maurice (@NizeyimanaOliv7) July 15, 2021
Iyi mikino uwanyereka live nakwirebera nibyiza nyaburanga pe
— Itangishaka Jean Pierre (@ItangishakaJe13) July 16, 2021
Muragirango batwiyereke x kandi twarabamenye !! Congz Rwanda bravo mwambaye neza kbs , umuco wacu uraturanga @rigogaruth@AssumptaMuke@AissaCyiza
— SEBA (@sebaikuzwe) July 15, 2021
Gusa twambara nabi rwose gusa bakomereze ahi👏👏👏👏👏
— ☆Ras_Rwagasabo🇷🇼☆ (@IyvoDr) July 16, 2021
Nuko nuko bakobwa bacu. Ndabona baranavuguruye imyambarire
— BENINKA (@NkubaGicu) July 15, 2021
Ariko uwo "muco w'iwacu" muhora mwitwaza murawuzi neza? Uzi uko abakobwa b'i Rwanda bambaraga cyera cyangwa muritiranya umuco wacu n'uwo twazaniwe n'abapadiri bera🤔?
— Ndoli Gitare (@ndoligitare) July 15, 2021
Nejejwe no kubona Abana bacu muri uyu mukino bambaye bakikwiza ikiyongereyeho nuko munatsinze igihugu ki gihangange kuri burikimwe ugereranyije natwe
Charlotte na mugenzi we u Rwanda ruratera ntiruterwa mukomereze aho ni mwishyuke kuva kera muzi gutarama u Rwanda.— Umunsi umwe (@karanifelix6) July 16, 2021
Amategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB), yemerera abagore kwambara uko bashaka, ariko bakubahiriza amabara n’uburyo imyenda iba ikoze.
Mu 2016, Corinne Calabro wari ushinzwe itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko abagore ari bo bahitamo gukinana ‘bikini’ atari itegeko ndetse ngo bifasha ko imyambaro yabo itabika umucanga.
Ku wa Kane, Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinze Abisirayeli, Noga Maor na Michal Barannik, amaseti 2-0 (22-20, 21-18) mu gihe mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu, bahura n’Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina.
Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine, bo batsinzwe n'Abanya-Lithuania; Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite amaseti 2-0 (21-14, 21-16) mu gihe bahura n’Aba-Suisse Kim Huber na Jasmine Fietcher mu mukino wa kabiri uba kuri uyu wa Gatanu.
Nyuma y’imikino isoza amatsinda ikinwa kuri uyu wa Gatanu, harahita hakinwa imikino ya 1/8 haba mu bagabo n’abagore.















Ibitekerezo 0