Iri rushanwa ryari rimaze imyaka itatu ritaba, riteganyijwe tariki 2-4 Ukwakira 2026. Rizabera kandi muri Gymnase nshya iherutse kuzura muri aka Karere yakira abarenga 1500.

Perezida wa Kirehe VC, Sebikwekwe Cyprien, yabwiye IGIHE ko iri rushanwa ryahoze ryitwa Gisaka Open Tournament barihinduriye izina ndetse bongera no kuritegura mu buryo bushya nyuma y’imyaka itatu ritaba.

Yavuze ko irizakinwa muri uyu mwaka barishyizemo imbaraga nyinshi kuko bifuza ko rikomeza kuba ngarukamwaka.

Ati “Kubera ko dufite Gymnase yarangiye kubakwa, twahisemo kongera kuritegura kugira ngo turusheho gushyushya Umujyi wacu wa Nyakarambi, tunabonereho gutaha iriya nyubako nshya twubakiwe. Twatumiye amakipe icyenda mu bagabo asanzwe akina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ndetse n’andi arindwi y’abagore.’’

Sebikwekwe yakomeje avuga ko kandi hari andi makipe abiri y’abakanyujijeho n’andi abiri y’abana yose akazahurira mu Karere ka Kirehe kugira ngo akine aya marushanwa. Yavuze ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko bifuza ko bizagenda neza.

Ati “Abaturage ba Kirehe turabasaba kuzitabira aya marushanwa kuko ni umwanya mwiza wo kwerekana ko Volleyball yagarutse muri Kirehe, turashaka kubaka amakipe akomeye guhera mu bato kugira ngo dutangire guhatanira ibikombe.’’

Kirehe VC iherutse gutangira imyitozo aho yanasinyishije abakinnyi 10 bashya barimo Niyogisubizo Samuel uzwi nka Tyson, banasinyishije kandi Umutoza mukuru witwa Sibomana Viateur wahoze muri APR VC.

Kirehe VC yongeye gutegura irushanwa rizahuriza amakipe anyuranye i Nyakarambi
Kirehe VC yongeye gutegura irushanwa rizahuriza amakipe anyuranye i Nyakarambi