Iyi Shampiyona izamara amezi arindwi, isozwe bitarenze ku wa 31 Gicurasi 2027, hagamijwe guhuza ingengabihe y’imbere mu gihugu n’iy’amarushanwa ategurwa n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball ku Isi, FIVB.
Izitabirwa n’amakipe 14 arimo umunani y’abagabo n’atandatu y’abagore, avuye kuri 16 yari ahari mu mwaka ushize. Kepler VC mu bagabo na EAUR WVC mu bagore ni zo zitazagaragara muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo guhagarika ibikorwa byazo.
Ku munsi wa mbere, tariki ya 16 Ukwakira, APR VC izakina na KVC Saa 15:00, Police WVC ikine na Kepler WVC guhera Saa 17:30 mu gihe Gisagara VC izisobanura na Police VC guhera Saa 20:00.
‘Video Challenge System’ izatangira gukoreshwa
Kimwe mu bizaba byihariye mu mwaka w’imikino mushya ni ikoreshwa rya ‘Video Challenge System’, uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha abasifuzi gusubiramo amashusho y’igikorwa runaka kugira ngo hafatwe icyemezo gikwiye.
Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko amakipe yemeye kugira uruhare mu kugura ubu buryo bwifashishwa mu misifurire.
Ati “Mu myanzuro y’Inteko Rusange twagize: Twumvikanye ko, dukurikije aho umukino ugeze, tugomba kugira ‘Challenge System’. Amakipe yemeye kuyishyura, twabahaye itariki ntarengwa y’Ukwakira. Nta gushidikanya ko bizakunda.”
Ikindi uyu muyobozi yagarutseho ni uko muri uyu mwaka hateganyijwe gupima ibyongerambaraga bitemewe ku bakinnyi mu rwego rwo kurushaho kubahiriza amategeko agenga siporo no kugira abakinnyi bafite ubuzima bwiza.

FRVB irateganya kugabanya abanyamahanga
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 14 Ukwakira 2026, FRVB yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere ishaka kugabanya umubare w’abanyamahanga bemerewe kubanza mu kibuga.
Kugeza ubu ikipe yemerewe gukinisha abanyamahanga batatu icyarimwe mu bakinnyi batandatu baba bari mu kibuga. Gahunda iri kwigwaho, ishobora gutangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’imikino wa 2028/29.
Iki gitekerezo cyatanzwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frédéric Guérin, agaragaza ko guha Abanyarwanda umwanya uhagije wo gukina byafasha kuzamura urwego rw’amakipe y’igihugu.
Ngarambe ati “Twemeje ko uyu mwaka nta makipe azakina adafite andi y’abato. Turafatanya n’amakipe, mu myaka ibiri tuzagabanya umubare w’abanyamahanga.”

Imikino izagera no mu Ntara
Shampiyona y’uyu mwaka ntizakinirwa i Kigali gusa nk’uko byagenze mu ya 2025/26, kuko imikino imwe izajya ibera no mu Ntara.
Umunsi wa mbere uzakinirwa muri Petit Stade i Remera, uwa kabiri ubere muri Kirehe Gymnasium, uwa gatatu wongere kubera muri Petit Stade, mu gihe uwa kane uzakinirwa muri Gisagara Gymnasium.
Petit Stade, Kirehe Gymnasium na Gisagara Gymnasium ni byo bibuga byemejwe kuzifashishwa muri Shampiyona y’uyu mwaka.
Iyi gahunda igamije kurushaho kwegereza Volleyball abakunzi bayo bo mu bice bitandukanye by’igihugu.

‘Play-offs’ zizakinwa mu buryo bwa ‘best of five’
Nyuma y’imikino ibanza n’iyo kwishyura, amakipe ane ya mbere azajya muri ‘Play-offs’.
Ikipe izaba iya mbere izahura n’iya kane, iya kabiri ihure n’iya gatatu, buri mukino wa ½ ukinwe mu buryo bwa ‘best of five’.
Muri ubu buryo, ikipe izatanga indi gutsinda imikino itatu izabona itike y’umukino wa nyuma, na wo ukinwe mu mikino ishobora kugera kuri itanu.
Shampiyona kandi izajyanishwa na Beach Volleyball, aho uyu mwaka hazakinwa ibice bibiri by’iri rushanwa, hagati y’Ukuboza na tariki ya 15 Gicurasi 2027.

Ibiganiro n’abaterankunga bigeze kure
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura Shampiyona, FRVB yatangaje ko iri mu biganiro n’abaterankunga batandukanye barimo Bralirwa, hagamijwe kongerera ubushobozi amarushanwa no kuyongerera uburyohe.
Umwaka mushya w’imikino ugiye gutangira kandi nyuma y’uko FRVB ihuguye abasifuzi 125 bo mu byiciro bitandukanye.
Barimo abasifuzi mpuzamahanga ba Volleyball isanzwe na Beach Volleyball, abitegura kuba mpuzamahanga, abo ku rwego rw’igihugu, urw’Intara ndetse n’abatangizi.
REG VC ni yo ifite igikombe giheruka mu bagabo, mu gihe APR WVC ari yo ifite icy’abagore.
🚨Let’s kick off the #RNVL 2026–2027 season together! 🏐
🎟️ Get your tickets and join us this Friday and Saturday at Petit Stade
🏐 APR vs KVC
🏐 POLICE vs KEPLER (Women)
🏐 GVC vs POLICEDon’t plan to miss 🏐🇷🇼
#RwandaVolleyball https://t.co/5OthKKlUJn— FRVB | RWANDA VOLLEYBALL (@Rw_Volleyball) October 13, 2026




Ibitekerezo 0