Mu itangazo ryashyizweho umukono na Nkurunziza, yatangaje ko yeguye kubera impamvu ze bwite, ashimira abo bakoranye ndetse atangaza ko bidatinze azategura ihererekanya bubasha na Visi Perezida wa mbere akayobora ishyirahamwe ndetse akanategura amatora ya Perezida mushya.
Nkurunziza ari mu bayobozi ba FRVB n’undi wo muri Komite Olempike bari batawe muri yombi mu kwezi gushize nyuma y’amakuru yavugaga ko haba hari amafaranga menshi yatanzwe kugira ngo bamwe mu bayobozi b’amakipe bamutorere kongera kuyobora ishyirahamwe rya Volleyball.
Gusa mu ntangiriro z’uku kwezi Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarabarekuye nyuma yo kubura ibimenyetso bifatika bibahamya icyaha.
Tariki ya 9 Gashyantare 2013 ni bwo Gustave Nkurunziza yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda atsinze Antoine Sebalinda bahatanaga.
Nyuma y’imyaka ine uyu wahoze akinira amakipe nka Seminari Nto yo ku Karubanda ndetse n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yongeye kwiyamamariza indi manda ahanganye na Karekezi Léandre wahoze ayobora Akarere ka Gisagara, amutsinda ku majwi 18 ku icyenda.
Inkuru bifitanye isano: Nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga n’Umubitsi, Nkurunziza uyobora FRVB nawe arafunze





Ibitekerezo 0