Nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyamabanga n’Umubitsi, Nkurunziza uyobora FRVB nawe arafunze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Gashyantare 2017 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Nkurunziza Gustave yatawe muri yombi na Polisi aho akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa.

Nkurunziza yafashwe nyuma y’Umunyamabanga Mukuru, Hatumimana Christian n’Umubitsi Uwera Jeanette, bari mu maboko ya polisi kuva tariki ya 8 Gashyantare, na bo bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo no gutanga ruswa mu matora y’iri shyirahamwe aheruka kuba ku ya 4 Gashyantare 2017.

Mu gihe iperereza kuri aba bayobozi ku byaha bya ruswa bashinjwa ryari rikomeje, Mukundiyukuri wari Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Komite Olempike yatawe muri yombi ku ya 10 Gashyantare 2017.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Nkurunziza Gustave na we yafashwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Gashyantare agahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamirambo.

Bivugwa ko mu byaha aregwa harimo n’icyo kunyereza umutungo wa FRVB muri manda ishize ndetse na ruswa ivugwa ko yabaye mu matora y’iyo aheruka kongera gutorerwa.

Amakuru yahise atangira gucicikana nyuma y’uko yongeye gutorerwa kuyobora FRVB ni uko abayobozi b’amakipe bagera kuri 20 muri 27 bagombaga gutora, ngo baje kuganirizwa mbere aho amakuru agera ku IGIHE avuga ko buri umwe yaba yarahawe ibihumbi magana atandatu (600 000Frw) ngo azatore Nkurunziza Gustave asubire ku buyobozi.

Aya mafaranga agera kuri miliyoni 12 mu mafaranga y’u Rwanda (12 000 000FRW), bivugwa ko yaje kuva kuri "Compte" ya Komite Olempike icyumweru kimwe mbere y’amatora, ashyirwa kuya FRVB muri gahunda ya Solidarite Olempike. Aya mafaranga aho gukoreshwa mu iterambere ry’uyu mukino, akaba yarahise ashorwa mu matora nkuko bitangazwa.

Inkuru bifitanye isano: Volleyball- Abayobozi babiri batawe muri yombi bazira gutanga ruswa mu matora

Umuyobozi mushya w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Nkurunziza Gustave ari mu maboko ya polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza