Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangijwe irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi ukomeye w’uyu mukino.
Muri uyu mwaka, amakipe yitabiriye arimo ay’Icyiciro cya Mbere mu bagabo n’abagore (Serie A), ayo mu Cyiciro cya Kabiri (Serie B), ayo mu cyiciro cy’ibanze cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ay’abakanyujijeho.
Mu bagabo bakina Icyiciro cya Mbere hitabiriye amakipe atanu gusa, byatumye REG VC ifite Igikombe cya Shampiyona ya 2022/23 yisanga hamwe na Gisagara VC yabaye iya kabiri mu Itsinda A mu gihe Itsinda B rigizwe na Forefront, UR Nyarugenge na UR CAVM.
Umukino wa REG VC na Gisagara VC ni umwe mu ibimburira iyindi muri iri rushanwa rikinirwa muri Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha i Huye guhera saa Tatu za mu gitondo kuri uyu wa 4 Werurwe.
Mu Itsinda B, Forefront irabanza guhura na UR CAVM, iyi kipe ya Kaminuza y’u Rwanda ishamir y’Ubuhinzi n’Ubworozi ikurikizeho UR Nyarugenge mu gihe iyi ya nyuma iza gusoreza kuri Forefront ya Polisi y’Igihugu.
Mu bagore, Itsinda A ririmo RRA ifite irushanwa mu nshuro ebyiri ziheruka, Forefront na Ruhango mu gihe Itsinda B ririmo IPRC Kigali, IPRC Huye na Gisagara VB Academy.
Amakipe y’amashuri abarizwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri yitabiriye irushanwa uyu mwaka arimo Collège du Christ Roi Nyanza na Nyanza TSS mu Itsinda A, PSVF, Collège St Ignace Mugina na GS Marie Reine Kabgayi mu Itsinda B, GSOB, E.SC. Byimana na GS Marie Merci mu Itsinda C ndetse na Gisagara VB A, GS St Joseph Kabgayi na Gitisi TVET mu Itsinda D.
Barumuna babo, bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, barahura hagati yabo mu buryo bwo gukuranamo. Hitabiriye abo mu mashuri ya GSOB, PSVF, CXR, E.SC. Byimana, Regina Pacis, ES Kigoma, Gisagara VB Academy na GS Mugombwa.
Mu cyiciro cy’Abakanyujijeho, hitabiriye amakipe atanu na yo yagabanyijwe mu matsinda abiri. Irya mbere rigizwe na Umucyo ndetse na Buffle Fort naho irindi ririmo Mamba, Nyaruguru na Tout Age.
Nyuma y’iyi mikino y’amatsinda, harakinwa iya ¼ naho iya ½ n’iya nyuma iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe, ari bwo hazasozwa irushanwa.
Ubwo iri rushanwa ryaherukaga gukinwa mu 2022, APR VC mu bagabo na RRA VC mu bagore bakina Icyiciro cya Mbere ni zo zitwaye neza zegukana “Memorial Kayumba 2022”.
APR VC yatsinze ku mukino wa nyuma REG VC yari ifite iki gikombe cyaherukaga amaseti 3-1 (21-25, 25-23, 25-20 na 25-23).
Mu bagore, RRA VC yisubije igikombe nyuma yo gutsinda byoroshye RP- IPRC Kigali amaseti 3-0 (25-15, 25-17, 25-20).
Mu makipe y’Icyiciro cya Kabiri, mu bahungu, igikombe cyegukanywe na Collège du Christ Roi yatsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-2 (21-25, 28-26, 23-25, 28-26, 17-15).
Icyo gihe, hari hatumiwe amakipe 20 gusa, make ugereranyije n’ayari yitabiriye mu 2020, mu byiciro bitatu byakinnye kubera ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze iminsi cyarayogoje Isi yose.








Ibitekerezo 0