Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare rigasozwa ku Cyumweru, ryahuje amakipe atandukanye yaba mu cyiciro cya mbere mu bagabo, icyiciro cya kabiri, amakipe y’abagore, ay’abatarabigize umwuga n’abakina Volleyball yo ku mucanga.
Mu cyiciro cy’Abagore, APR VC niyo yegukanye igikombe itsinze Ruhango VC amaseti atatu ku busa ku mukino wa nyuma. Mu mikino ibanziriza uwa nyuma (1/2) APR VC yari yabanje kwihererana St Joseph iyitsinda amaseti atatu ku busa naho Ruhango ibasha kwigaranzura RRA VC yari ifite igikombe giheruka, iyitsinda amaseti atatu kuri abiri.
Mu bagabo, APR VC yasezereye Muzinga VC y’i Burundi muri ½ naho UTB VC ihangamura Gisagara VC. Ku mukino wa nyuma UTB VC yahatsindiye APR VC amaseti atatu kuri imwe ihita yegukana igikombe.
Muri Beach Volleyball y’abakanyujijeho, ikipe ya Kansiime Julius na Mudahinyuka Christophe ni yo yegukanye igikombe igitwaye iyari igizwe na Nyirimana Fidel na Gasana.
Kubera imvura nyinshi, umukino wahuzaga Iseminari nto ya Karubanda (PSVF Karubanda) n’Urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu (GS St Joseph) yari yageze ku mukino wa nyuma mu makipe y’icyiciro cya kabiri ntiwabashije kurangira ngo hamenyekane iyegukanye igikombe, ukaba wasubitswe.
Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Urwunge rw’amashuri rwa Butare ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wayoboye iri shuri imyaka igera kuri 14, kuva mu 1995 kugeza ku itariki ya 10 Gashyantare 2009 akaba ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kuzamura volleyball mu gihugu.
Umwaka ushize, Kirehe VC niyo yegukanye igikombe cy’iri rushanwa mu bagabo itsinze UTB VC amaseti atatu ku busa naho mu bagore, RRA VC yari yagitwaye itsinze Ruhango VC amaseti atatu ku busa.











Ibitekerezo 0