00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video zamamaza Igikombe cy’Isi zikomeje kuvugisha abantu (Amashusho)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2026 saa 01:36
Yasuwe :

Mu gihe Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026 cyegereje, ibigo bikomeye ku Isi byatangiye gusohora amashusho yamamaza agamije gukurura abakunzi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi.

Iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, ritegerejweho kurebwa n’abantu benshi bazaba bari muri stade, ndetse n’abandi babarirwa muri za miliyoni bazarikurikira kuri televiziyo no ku mbuga zitandukanye.

Ibi bituma riba amahirwe akomeye ku bigo by’ubucuruzi bishaka kumenyekanisha ibicuruzwa byabyo.

Ibigo byinshi byamaze gushyira hanze amashusho yamamaza ajyanye n’Igikombe cy’Isi, byifashishije abakinnyi bakomeye n’ibyamamare.

Coca-Cola yamuritse amashusho yise “Uncanned Emotions” irimo ijwi ry’umuhanga mu kogeza umupira Peter Drury, mu gihe inzoga yitwa Stella Artois yo yakoranye na David Beckham.

Pepsi yifashishije Mohamed Salah, Alexia Putellas na Vinícius Jr, naho Adidas ikoresha Lionel Messi, Lamine Yamal na Florian Wirtz. Ibindi bigo byakoze amatangazo ni Budweiser, Jim Beam, IRN-BRU, Lay’s, Lego, Brahma na Nike.

Nike yo yakoze amashusho yitwa “Rip the Script”, arimo Vinícius Jr, Cristiano Ronaldo, LeBron James, Erling Haaland na Kim Kardashian.

Reba amatangazo amaze kujya hanze ari kuvugisha abantu

Coca-Cola yifashishije Peter Drury wogeza umupira

Inzoga yitwa Stella Artois yakoresheje David Beckham

Whiskey yitwa Jim Beam nayo ntiyatanzwe

Budweiser yifashishije Jurgen Klopp na Erling Haaland]

Pepsi yifashishije Mohamed Salah na Alexia Putellas

John McGinn agaragara muri We’re Made in Scotland from Girders

Adidas yifashishije abarimo Lamine Yamal

Lays yongeye gukorana na David Beckham mu kwamamaza ifiriti

Mbappe, Messi, Vinicius na Cristiano bahuriye mu kwamamaza Lego

Trinity Rodman, Jude Bellingham na Timothee Chalamet bagaragara mu yandi mashusho ya Adidas

Roberto Baggio na Ronaldo bari kwamamaza inzoga yitwa Brahma

Vini Jr, LeBron James, Kim Kardashian, Haaland, Ronaldo n’abandi bari kwamamaza Nike


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages