Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yavuze ko byaganiriwe mu biganiro byabereye mu muhezo hagati ya Trump na Xi Jinping.

Perezida Xi yabwiye Trump ko amatsinda y’Abashinwa n’Abanyamerika yagiranye ibiganiro by’ibanze muri Koreya y’Epfo kandi byatanze umusaruro.

Reuters yari yiteze ko Xi azamura ikibazo cy’uko Amerika icuruza intwaro kuri Taiwan. Kugeza ubu hari intwaro ziguze miliyari 14$ zikeneye uruhushya rwa nyuma rwa Trump. U Bushinwa bwabyamaganiye kure, kuko bwemeza ko Taiwan ari bwo buyigenzura ndetse itagomba kugirana umubano mu bya dipolomasi n’ikindi gihugu.

Amerika yo ivuga ko byemewe kugurisha intwaro Taiwan nubwo nta mubano mu bya dipolomasi bifitanye.

U Bushinwa bwabwiye Trump ko ikibazo cya Taiwan kiri mu bikomeye ku buryo kidakemuwe neza bishobora gushyira umubano w’u Bushinwa na Amerika mu kaga, ndetse byatuma ibihugu byombi birebana ay’ingwe kugeza n’aho byarwana.

Ubwo abanyamakuru babazaga Trump niba baganiriye ku kibazo cya Taiwan yakomeje ntacyo asubije.

Amasezerano azwi nka Taiwan Relations Act ateganya ko Amerika igomba guha Taiwan intwaro zo kwirindira umutekano. Ku rundi ruhande Amerika yemera politiki ya ‘One China’ yemeza ko hariho igihugu kimwe cyemewe n’amategeko cyitwa u Bushinwa.

Perezida Xi yabwiye Trump ko kutumvikana ku kibazo cya Taiwan bishobora gutuma ibihugu byombi birwana
Perezida Xi yabwiye Trump ko kutumvikana ku kibazo cya Taiwan bishobora gutuma ibihugu byombi birwana