Birasanzwe ko ushobora gusanga hari byinshi uhuriyeho na mugenzi wawe nko kwitiranwa, kuba mwaravukiye umunsi umwe, kuba mwarize hamwe n’ibindi, gusa hari uguhurirana kwagiye kuba mu bikorwa runaka no mu buzima bw’abantu bigasiga amateka kuko bigoranye kumva uburyo bishoboka.

Impanga zatandukanyijwe ariko zigakomeza kubaho ubuzima bumwe

James ‘Jim’ Springer na James ‘Jim’ Lewis, impanga zo muri leta ya Ohio muri leta Zunze ubumwe za Amerika zatandukanyijwe zikivuka ntibigera bamenyana kuko barezwe n’ababyeyi batandukanye. Igitangaje ni uko ababareze n’ubwo batandukanye bose babahaye izina James, bose bamaze gukura babaye Abapolisi, bose bashaka abagore bitwa Linda, buri umwe yabyaye umwana amwita James Allan, buri umwe yari afite imbwa yitwa Toy nyuma bose baje gutandukana n’abagore babo buri umwe arongera ashaka umugore witwa Betty.

Inkuru ya Edgar Allan Poe

Mu gitabo cy’umwanditsi Edgar Allan cyitwa ‘Narrative of Arthur Gordon Pym of Nantucket’ avugamo inkuru mpimbano y’abasare bane barokotse kurohama k’ubwato bagahitamo kurya umwana w’umuhungu wari uri kumwe nabo mu bwato witwa Richard Parker kugira ngo batazicwa n’inzara.

Nyuma y’imyaka 46 yanditse iyi nkuru mpimbano, ubwato bwitwa Mignonette bwari buvuye Southampton mu Bwongereza bwerekeza Sydney muri Australia bwaje kurohama bamwe mu barokotse bahitamo kurya umwana bari kumwe witwa Richard Parker kugira ngo baticwa n’inzara.

Mark Twain wavuze igihe azapfira

Umwanditsi w’ibitabo Mark Twain yavutse mu 1835, umunsi kibonumwe yitwa Halley yagaragaraga mu kirere, mu 1909 mu magambo ye yavuze ko avuka yazanye n’iyo kibonumwe, ko nigaruka bazajyana.

Yagize ati “Nazanye na Kibonumwe Halley mu 1835 kandi umwaka utaha izagaruka kandi ndateganya kujyana nayo” uyu mwanditse yapfuye 1910 umunsi iyi kibonumwe yongeye kugaragaraho.

Amayobera ku ruhurirane rw’ubuzima bwa Lincoln na Kennedy

Aba bagabo bombi bayoboye Leta zunze Ubumwe za Amerika, bakaba basangiye byinshi byaranze ubuzima bwabo nko kuba bose bararashwe ku wa gatanu kandi bakaraswa mu mutwe ku gice cy’inyuma bose bari kumwe n’abagore babo. Buri umwe yari afite inshuti yitwa Billy Graham, bose bari bafite abana bane ndetse buri umwe akagira umunyamabanga witwa izina ry’undi ( Kennedy yari afite umunyamabanga witwa Lincoln, Lincoln nawe akagira umunyamabanga witwa Kennedy).

Enzo Ferrari na Ozil

Uwashinze uruganda rw’imodoka zo mu bwoko bwa Ferrari, Enzo Ferrari yapfuye ku wa 14 Kanama mu 1988 nyuma y’ukwezi kumwe kuwa 15 Ukwakira mu 1988, umukinnyi w’umupira w’amaguru Mesut Ozil yaravutse, aza basa cyane ku buryo bugaragara.

Umugabo wavuze ku irohama rya Titanic mbere y’uko riba

Imyaka 14 mbere y’uko ubwato bwa Titanic burohama, umwanditsi w’Umunyamerika Morgan Robertson mu gitabo yise ‘Futility’ avugamo inkuru y’ubwato yise Titan bwaje kurohama bugonze urubura mu Nyanja ya Atlantic, ibi niko byagenze neza kuri Titanic.

Urupfu mu bakozi bubakaga urugomero rwa ‘Hoover’

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa ‘Hoover’ ruherereye muri Colorado ho muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yaguyemo abagera ku 112 gusa igiteza urujijo ni urupfu rw’uwa mbere n’uwa nyuma.

Umugabo wa mbere waguye aha ni uwitwa George Tierney, ku wa 20 Ukuboza mu 1922 , akaba yari ashinzwe kugenzura ahaboneye uru rugomero ruzubakwa igiteza urujijo ni uko uwahaguye bwa nyuma ari umuhungu we, Patrick Tierney ku italiki imwe n’ukwezi kumwe, ni ukuvuga tariki 20 Ukuboza 1935.

Inkuru mpimbano ivugwa mu gitabo 'Futility' ihuye neza n'ibyabaye ku bwato bwa Titanic
Inkuru mpimbano ivugwa mu gitabo 'Futility' ihuye neza n'ibyabaye ku bwato bwa Titanic
Izi mpanga zatandukanye zikiri nto, nyuma  biza kugaragara ko zagiye zihuza ubuzima zabayemo n'ubwo zitabaga hamwe
Izi mpanga zatandukanye zikiri nto, nyuma biza kugaragara ko zagiye zihuza ubuzima zabayemo n'ubwo zitabaga hamwe
Kuba Lincoln na Kennedy nabo bafite byinshi bahuriyeho biri mu bishyira Isi mu rujijo
Kuba Lincoln na Kennedy nabo bafite byinshi bahuriyeho biri mu bishyira Isi mu rujijo
Gusa kwa Enzo Ferrari na Ozil nabo bishyira mu rujijo abatuye Isi
Gusa kwa Enzo Ferrari na Ozil nabo bishyira mu rujijo abatuye Isi
umwanditsi Mark Twain yavuze ibijyanye n'igihe azapfira agendeye kuri Kibona umwe
umwanditsi Mark Twain yavuze ibijyanye n'igihe azapfira agendeye kuri Kibona umwe