Abenshi bumvaga isanzure bakahafata nk’aho umuntu adashobora kugira icyo ahakorera, ariko NASA ivuga ko yatangije umushinga wo kubika amafoto n’amashusho ku nyenyeri yitwa Bennu.
NASA ivuga ko gushyira aya mafoto muri ubu bubiko bizajya binyuzwa ku rubuga rwa twitter, binyuze kuri konti yitwa '@OSIRISREx', hanyuma bagakurikizaho ijambo '#WeTheExplorers'.
Ushinzwe ubushakashatsi muri uyu mushinga Dante Lauretta yagize ati” Gukora ubushakashatsi mu isanzure ni ibikorwa karemano. Turasaba abatuye isi kudushyigikira muri uru rugendo bashyira ibihangano byabo kuri OSIRIS-Rex, aho bizaba imyaka ibihumbi n’ibihumbi.”
Ikinyamakuru Dazeddigital dukesha iyi nkuru kivuga ko ku ikubitiro ibizoherezwa birimo ikinamico, amafoto, imivugo, indirimbo, amashusho (Video) n’ibindi bihangano bigaragaza ubuhanga bw’umuntu.
Kuri Bennu hazoherezwayo icyogajuru, ari nacyo kizajya kibika ayo mashusho cyangwa amateka byoherejweyo.
Biteganyijwe ko iki cyogajuru kizoherezwa muri Nzeli uyu mwaka gihagurukanye ibihangano bizakusanywa mu bukangurambaga buzabanza gukorwa, ariko icyogajuru kikazagera neza kuri Bennu muri 2018.



Ibitekerezo 0